Inkuru Nyamukuru

Ubushinwa Bwahagaritse Ibiganiro n’Amerika, bukaza imyitozo yo kurasa Tayiwani

todayAugust 6, 2022 390

Background
share close

Abategetsi bo muri Tayiwani kuri uyu wa gatandatu batangaje ko igisirikare cy’Ubushinwa cyakoze imyitozo y’uburyo cyagaba ibitero kuri icyo kirwa gikoresheje indege n’amato y’intambara.

Tayiwani iravuga ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kwihimura kubera uruzinduko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika, Nancy Pelosi, yagiriye muri icyo gihugu.

Urwo ruzinduko kandi rwatumye Ubushinwa buhagarika ibiganiro bwagiranaga na Leta zunze ubumwe z’Amerika ku byerekeye umutekano n’ibindi bitandukanye.

Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika Anthony Blinken uri mu ruzinduko muri Philippines yavuze ko guhagarika inzira y’ibiganiro ari ukudashyira mu gaciro. John Kirby, umuvugizi wa presidansi y’Amerika mu by’umutekano yongeye kubishimangira.

Uruzinduko rwa Pelosi rwabaye mu buryo butunguranye rwarakaje Ubushinwa butangira gukora imyitozo ya gisirikare ku rugero rutarigera rugaragara aho.

Muri iyo myitozo harimo no kurasa ibisasu byo mu bwoko bwa misile bigaca mu kirere cya Taipei, umurwa mukuru wa Tayiwani, yakorewe kandi ahantu hatandatu hatandukanye uzengurutse ikirwa cya Taiwani kandi izakomeza kugeza ejo ku cyumweru saa sita.

Ubushinwa bwatangaje ko bwakoze iyo myitozo mu rwego rwo kureba ububasha bw’igisirikare cyabwo kirwanira ahantu hanyuranye mu kugaba ibitero bikorewe hamwe.

Igisirikare cya Tayiwani cyatangaje ko cyihanije Ubushinwa, ndetse ko cyari cyiteguye ko urugamba rwambikana.

Ministeri y’ingabo ya Tayiwani kandi yatangaje ko yarashe mu kirere ejo ku wa gatanu mu rwego rwo kwihaniza indege zirindwi zitagira abapilote z’Ubushinwa zari mu kirere cyayo, ndetse n’indi ndege itarashoboye kumenyekana neza yari hejuru y’ikirwa cya Matsu kiri ku ruhande rwa Tayiwani.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Ahaheruka kubera impanuka habereye indi

Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yakoze impanuka mu masaha ya nyuma ya saa sita. Ababibonye bavuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi, ikaba yabereye hafi y’ahaheruka kubera impanuka y’imodoka ya Rubis itwara lisansi yari yagonganye na Coaster ya Virunga igahitana abantu mu cyumweru gishize. Ababonye iyi mpanuka babwiye Kigali Today ko Coaster yamanukaga ijya mu mujyi wa Gisenyi yari ifite umuvuduko mwinshi ihura n’ikamyo izamuka, umushoferi ahitamo kuyegeka haruguru y’umuhanda. Umuvugizi […]

todayAugust 6, 2022 461

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%