Inkuru Nyamukuru

Musanze: Imodoka yaguye mu manga umuntu umwe arakomereka bikomeye

todayAugust 13, 2022 229

Background
share close

Imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yataye umuhanda igwa mu manga y’umusozi, umuntu umwe muri batatu bari bayirimo arahakomerekera bikomeye.

Iyi modoka yarenze umuhanda igwa mu manga y’umusozi nko muri metero ijana

Iyi modoka yari itwawe n’uwitwa Hakorimana Dieudonné, yari ipakiye ibirayi n’ibitoki, ibikuye mu isoko rya Vunga, riherereye mu Murenge wa Shyira Akarere ka Nyabihu, ikaba yerekezaga muri Centre ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze.

Ubwo yari igeze mu Mudugudu wa Birira, Akagari ka Mbugayera mu Murenge wa Kimonyi, hafi y’uruganda rutunganya isima ruhakorera, ngo yananiwe kuzamuka umuhanda, biyiviramo gusubira inyuma, niko kurenga umuhanda, igwa mu manga y’umusozi, nko muri metero ijana.

Birakekwa ko iyi modoka yari ifite ikibazo kiri tekiniki, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP René Irere.

Yagize ati: “Uwo mushoferi wari uyitwaye, na kigingi wayo, ubwo bageraga mu gace impanuka yabereyemo, babonye imodoka itangiye gusubira inyuma, barasimbuka bayivamo bombi. Kigingi (tandiboyi) mu gihe yageragezaga gushakisha ibuye ngo atege ipine ryayo, shoferi we yahise yiruka akizwa n’amaguru, naho uwo mugore wari wayisigayemo, ari na we bikekwa ko ari nyiri iyo myaka imodoka yari ipakiye, ahirimana na yo, arakomereka bikomeye”.

Ibyari mu modoka byanyanyagiye na yo irangirika. Abatwara ibinyabiziga basabwe guhora basuzuma ubuziranenge bwabyo

Akomeza ati: “Abari bayirimo uko ari batatu ni umushoferi, kigingi ndetse n’umudamu bikekwa ko ari we nyiri ibintu yari ipakiye. N’ubwo iriya modoka yari isanzwe ifite controle tekiniki, mu bigaragara yari ifite ibibazo mekanike shoferi wayo atari yabanje kugenzura hakiri kare, ari na byo ntandaro y’impanuka”.

SSP René Irere, yaboneyeho gusaba abatwara ibinyabiziga, kujya bitwararika no gusuzuma kenshi niba bidafite ibibazo.

Agira ati: “Turasaba ba nyiri ibinyabiziga n’abashinzwe kubitwara, cyane cyane ibitwara imizigo, kujya basuzuma no gukurikirana ubuzima bwabyo umunsi ku wundi, kubera ko bitwara ibintu biremereye. N’iyo imodoka yaba ifite controle technique, mbere yo gukora urugendo, haba hakwiye kubaho kugenzura kenshi, basanga hari ikibazo ifite, bakihutira kuyikoresha hakiri kare, kugira ngo idateza ibibazo by’impanuka”.

Uwakomeretse yahise ajyanwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bwa mbere mu myaka 17 Messi ntago ari mu bahatanira Ballon d’Or

Umunya-Argentine Lionel Messi ntago ari mu bakinnyi bahataniye Ballon d'Or 2022, igihembo yatsindiye inshuro zirindwi kuva 2006. Ni bwo bwa mbere mu myaka 17 itambutse. Lionel Messi ntago ari mu bahatanira Ballon d'Or bwa mbere mu mateka mu myaka 17 Lionel Messi ntawuri kurutonde rw'abakandida 30 batangajwe n'ikinyamakuru L'Equipe cyo mu Bufaransa mu ijoro ryo ku wa gatanu, bikuraho amahirwe yo kwegukana iki gihembo ku nshuro ye ya munani muri […]

todayAugust 13, 2022 76

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%