Inkuru Nyamukuru

Abambara imyenda migufi cyangwa ibonerana bazajya babuzwa kujya mu ruhame

todayAugust 14, 2022 547

Background
share close

Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bamaganye imyambaro migufi cyangwa ibonerana mu ruhame, bavuga ko abayambara bazajya bakumirwa.

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera hamwe n’Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Martine Urujeni babitangarije kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu Kane tariki 11 Kanama 2022.

CP Kabera agira ati “Iki kibazo cy’imyambarire idakwiye kirimo kugenda gifata indi ntera, ubundi uko tubyumvana abakuru umuntu arambara akikwiza, ariko uretse abato n’abakuru urimo kubona umuntu wambaye ishati gusa itagira ipantaro cyangwa ikabutura, yewe n’abatwite”.

Ati “Urasanga hari abambaye imyenda ibonerana imeze nk’akayunguruzo ndetse n’abambaye impenure (amajipo cyangwa amakanzu magufi bikabije), ibyo ntibikwiye ku muco ariko noneho na Polisi ntizabyemera, ubwo butumwa tugomba kubutanga.

“Urujeni Martine na we yakomeje amwunganira asaba abantu bashinzwe kwinjiza abandi mu bitaramo cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi, kutabyemerera abambaye imyenda imeze nko kwiyambika ubusa.

Uyu Muyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ati “Niba umuntu yambaye ubusa, yambaye umwenda w’ikirahure ubonerana kuko n’ubundi imbere ye uba uhabona, yakagombye gukurwamo (mu murongo w’abinjira ahantu mu ruhame), yakagombye kuba atakiri aho, zaba inzego z’umutekano n’abategura ibitaramo baba bakwiye kubavanamo bene abo”.

Umubyeyi witwa Mupfasoni ukorera mu Mujyi wa Kigali ari mu bantu bamagana imyambarire idakwiriye, avuga ko amaherezo ngo hari abazajya bagenda bambaye ubusa busa.

Mupfasoni avuga ko abagenda bambaye amashati bayita amakanzu ndetse n’imyenda ibonerana mu Mujyi wa Kigali babaye nk’abatagishamaje abantu nyamara ngo ari ikibazo gikomeye kijyanye no kwica umuco.

Mupfasoni ati “Ubona bagenda bamanura bigiza hepfo byanga kubera ukuntu baba bambaye ubusa, umuntu akabireba akumirwa, ubona amaherezo bazambara ubusa pe, ariko biriya bintu bikwiye kwamaganwa rwose.”

Uretse abambara ibidakwiye bagiye gukumirwa kujya ahantu hahurira abantu benshi cyane cyane mu bitaramo, Umujyi wa Kigali na Polisi bizakumira abana n’abasindira mu ruhame.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umubyeyi w’umuhanzi Meddy yitabye Imana

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, nibwo hamenyekanye ko Cyabukombe Alphonsine umubyeyi w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yitabye Imana. Ni amakuru yamenyekaniye kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, bitangajwe na zimwe mu nshuti za hafi za Meddy, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho zanditse ubutumwa zimwihanganisha ndetse zifuriza uwo mubyeyi kuruhukira mu mahoro. Amakuru avugwa ko yaguye muri Kenya aho yari amaze igihe kinini […]

todayAugust 14, 2022 215

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%