Kimwe mu bitazongera kugaragara nyuma yo gutangaza amanota, ni uburyo yashyirwaga mu byiciro, aho wasangaga umuntu afite amanota menshi ari mu cyiciro gito, ku buryo byasaga nk’ibitanga ubutumwa butumvikanwaho, haba ku ruhande rw’ababyeyi cyangwa abanyeshuri.
Uretse ibijyanye n’icyiciro bitazongera kugaragara nk’uko byari bisanzwe, hari n’ibindi byaherekezaga amanota bitazongera kugaragara, kuko bitagiraga amakuru y’ingenzi byongeraga ku kigereranyo cy’amanota umunyeshuri yabonye, bizwi nka Division kuva ku ya mbere kuzamura.
Ikindi kitazongera kugaragara ni uburyo amanota yagereranywaga mu bana basozaga ibizamini by’amashuri yaba abanza, icyiciro rusange, no gusoza ayisumbuye, kuko wasangaga ibara n’igereranya ry’amanota bitandukanye.
Kuba hakoreshwa integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi, bivuze ko imikorere n’imitsindire y’umwana bireberwa mu itsinda, aho umunyeshuri arenga ibyo yamenye, agakoresha ubwo bumenyi mu kindi kintu kigaragara, ari na yo mpamvu abanyeshuri bazajya bashyirwa mu byiciro hakurikijwe amanota bagize.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard
Dr. Bahati avuga ko biteganyijwe ko amanota y’abanyeshuri azajya ashyirwa mu byiciro birindwi.
Ati “Amanota yabo yose azajya ashyirwa mu byiciro birindwi, guhera ku ndashyikirwa (Excellent), ukaza kugera no kubatsinzwe, ibi bizakorwa haba ku barangiza amashuri abanza, icyiciro rusange cy’ayisumbuye, n’abarangiza ayisumbuye, ni ukuvuga ko bizajya biba bihujwe. Iki na cyo ni ikindi gishya twazanye, ntabwo ari ko byari bimeze mbere”.
Abanyeshuri bazajya batsinda isomo bakabona amanota guhera kuri 70% kuzamura, bazajya bashyirwa mu cyiciro cy’indashyikirwa, bikazagenda bihuzwa bikavanwamo ikigereranyo cy’amanota umunyeshuri agomba kugira mu bizamini byose yakoze.
Hari impamvu yahereweho bahitamo ko icyiciro cya mbere kigomba kujyamo abanyeshuri bazabona amanota 70% kuzamura nk’uko Dr. Bahati yabisobanuye.
Ati “Twagiye gufata icyemezo cyo kuvuga ngo abantu ni indashyikirwa ari uko twasubiye inyuma, tukareba imyaka yabanje uko byari byifashe, abana bari indashyikirwa batsindira hejuru bangana gute, tumaze kureba iyo mibare yose, nuko abana bagiye batsinda, bishobora kuzahinduka nyuma, biterwa n’amateka y’imitsindire y’abana”.
Ikigereranyo cy’amanota (Aggregate) menshi ashoboka ku munyeshuri wabaye indashyikirwa arangije amashuri abanza azajya aba ari 30, ariko bikaba bishobora kuzahinduka bitewe nuko hari amasomo ashobora kwiyongera mu bizamini bya Leta bakora.
Naho ikigereranyo cy’amanota menshi ashoboka ku munyeshuri wabaye indashyikirwa mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye azajya aba ari 54, nayo akaba ashobora kuziyongera mu gihe habayeho impinduka mu bizamini bya Leta bakora.
Mu gihe ku banyeshuri barangiza ayisumbuye hazakurikizwa biriya byiciro birindwi byavuzwe haruguru ariko hagendewe ku buremere bwa buri somo kuko atari ko bose biga amasaha angana ku masomo yose, aho bazajya bakuba amanota yabonye, n’amasaha yigamo isomo mu cyumweru, ubundi bimuhe icyiciro abarizwamo.
Nubwo ari ubwo buryo bizakorwamo, ariko ari abiga mu mashuri y’inderabarezi, Imyuga Tekiniki n’ubumenyingiro hamwe n’abiga mu bumenyi rusange, bose bazahurira ku kigereranyo cy’amanota menshi ashoboka umunyeshuri ashobora kugira, kuko ntawuzaba ashobora kurenza 60.
Urwego rw'iperereza ry'imbere muri Amerika (FBI) rwafashe inyandiko z'ibanga rikomeye mu gusaka rwakoze muri iki cyumweru mu nyubako iherereye i Florida ya Donald Trump wahoze ari Perezida w'iki gihugu, nkuko bikubiye mu ruhushya rw'isaka. Mu rugo rwa Trump, hafatiwe inyandiko z'ibanga rikomeye Abakora iperereza ba FBI bahakuye amatsinda 11 y'inyandiko, arimo n'amwe yanditseho "TS/SCI", iki kikaba ari ikirango gishyirwa ku bintu bishobora kwangiza mu buryo bukomeye by'umwihariko umutekano w'Amerika. Trump […]
Post comments (0)