Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, tariki ya 12 Kanama, ryafashe uwitwa Mayisha Shadrackk w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho gushaka gukorera abantu batatu, ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Uyu Mayisha watawe muri yombi, yari asanzwe ari umwarimu mu ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga rikorera mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko, cyagizwemo uruhare n’abandi bantu babiri barimo n’umupolisi na we ukirimo gukorwaho iperereza.
Yagize ati: “Mayisha yafashwe ubwo yageragezaga gukorera abantu batatu, ikizamini cyo kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga kuri mudasobwa, ari bo; Mbabazi Fausta, Twizerimana Jean Bosco na Munguyiko Jean D’Amour.”
Yakomeje agira ati: “Hari umupolisi ukekwaho kuba ari we wafashije Mayisha kwinjira mu cyumba gikorerwamo ikizamini, hatagenzuwe ko yujuje ibisabwa, uyu na we yamaze gufatwa. Undi wa gatatu na we ucyekwaho gufatanya na bo ni umwarimu ku ishuri rimwe n’iryo Mayisha yakoreragamo witwa Nyamujojonge Mouhamed ukirimo gushakishwa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko Mayisha mu ifatwa rye, bamusanganye nomero zo kwiyandikisha (Kode) za bariya bantu batatu yari agiye gukorera ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo nyamara asanzwe afite uruhushya rwa burundu rwo mu rwego rwa B, nk’uko iperereza ribigaragaza.
Amaze gufatwa, yatangaje ko bariya yari agiye gukorera ibizamini, bari bamwemereye amafaranga atatangaje ingano yayo.
Post comments (0)