Inkuru Nyamukuru

Umubyeyi w’umuhanzi Meddy yitabye Imana

todayAugust 14, 2022 215

Background
share close

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, nibwo hamenyekanye ko Cyabukombe Alphonsine umubyeyi w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yitabye Imana.

Ni amakuru yamenyekaniye kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, bitangajwe na zimwe mu nshuti za hafi za Meddy, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho zanditse ubutumwa zimwihanganisha ndetse zifuriza uwo mubyeyi kuruhukira mu mahoro.

Amakuru avugwa ko yaguye muri Kenya aho yari amaze igihe kinini arwajwe na mukuru wa Meddy.

Kugeza ubu ariko Meddy cyangwa undi muntu wo mu muryango we ntarabasha kugira icyo avuga kuri aya makuru.

Bamwe mu bantu bazwi kuba inshuti za hafi za Meddy bagize icyo bavuga kuri iyi nkuru y’akababaro harimo Bayingana David wanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Kubura umubyeyi (Mama) aba ari ibyago bikomeye. Komera cyane Meddy. Roho ye iruhukire muri paradizo.”

Muyoboke Alex uzwi cyane mu gufasha abahanzi muri muzika, aho yagize ati: “Iyi nkuru irababaje. Ngabo ngusabiye ku Mana yonyine iguhe kwihangana n’umuryango wawe. Kubura umubyeyi mama ni agahinda gakomeye. Uruhukire mu mahoro Mama Jobert.”

Umunyamakuru Ally Soudy na we yagize ati: “Birababaje. Nta kintu kibabaza muri ino si nko kubura umubyeyi cyane Umubyeyi mama.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#SuperCup2022: Ku nshuro ya gatatu AS Kigali itsinze APR FC iyitwara n’igikombe

Kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, kuri sitade ya Kigali hakinwe umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda Super Cup 2022, ikipe ya AS Kigali ku nshuro ya gatatu yikurikiranya itsinda APR FC inayitwara igikombe itsinze kuri penaliti 5-3. AS Kigali yatwaye Super Cup ya kabiri Ni umukino utaryoheye benshi bari bawitezemo byinshi kuko nta bintu bidasanzwe byagaragayemo ariko ku munota wa 27 Manishimwe Djabel yazamukanye umupira yubura amaso awuhereza […]

todayAugust 14, 2022 106

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%