Inkuru Nyamukuru

Ubwato bwa UN bwikoreye Ingano Zivuye muri Ukraine bwerekeje muri Etiyopiya

todayAugust 15, 2022 165

Background
share close

Ubwato bw’umuryango w’abibumbye UN bwuzuye toni 23,000 z’ingano zivuye muri Ukraine, ku cyumweru nibwo bwahagurutse bwerekeza muri Etiyopiya. Ni ubwato bwa mbere buvuye muri ako karere ka Ukraine karimo intambara butwaye ibiribwa byo gufasha ibihugu bizahajwe n’inzara.

Ubwato buri ku cyambu cy’i Pivdennyi burimo gupakira ingano bujyana muri Etiyopiya.

Ubwo bwato bwahagurutse buvuye ku cyambu cya Ukraine cy’i Yuzhne, mu burasirazuba bw’umujyi wa Odesa, bukaba buteganyijwe ko bugera muri Djibouti, aho izo ngano zizapakururirwa zibone koherezwa muri Etiyopiya zijyanywe n’ishami rya UN ryita ku biribwa, PAM.

Ukraine n’Uburusiya basinye amasezerano yari ahagarariwe na Turukiya hamwe na UN mu byumweru bitatu bishize. Ni amasezerano yari agamije kongera gufungura umuhora wo mu Nyanja y’umukara w’amato atwara ingano mu bice bitandukanye by’isi.

Etiyopiya ni kimwe mu bihugu bitanu UN ibona ko byugarijwe bikomeye n’inzara.

Gusa kurundi ruhande, gutana mu mitwe hagati y’ingabo za Ukraine n’iz’Uburusiya hafi y’uruganda rwa Nikleyeri rwitwa Zaporizhzhia birakomeje. Ukraine irashinja Uburusiya ko bukomeje kugaba ibitero bya rokete kuri urwo ruganda, yongera no kuvuga ko ibyo bitero bishobora gutera ingorane zikomeye zitewe n’ubumara bwa Nikleyeri.

Prezida wa Ukraine yabwiye Uburusiya ko abasirikare be biteguye guhangana n’ab’Uburusiya, ndetse anemeza ko barimo kugaba ibitero hafi y’uruganda rwa Zaporizhzhia. Ku rundi ruhande ariko, Uburusiya ahubwo burashinja Ukraine ko ari yo iri kurasa kuri uru ruganda kuko ariyo iri hafi yarwo. Uburusiya bwigaruriye uruganda rwa Zaporizhzhia mu kwezi kwa gatatu, hashize iminsi mike cyane butangiye ibitero muri Ukraine.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abambara imyenda migufi cyangwa ibonerana bazajya babuzwa kujya mu ruhame

Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bamaganye imyambaro migufi cyangwa ibonerana mu ruhame, bavuga ko abayambara bazajya bakumirwa. Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera hamwe n’Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Martine Urujeni babitangarije kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu Kane tariki 11 Kanama 2022. CP Kabera agira ati "Iki kibazo cy’imyambarire idakwiye kirimo kugenda gifata indi ntera, ubundi uko tubyumvana abakuru […]

todayAugust 14, 2022 547

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%