Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda kuri uyu wa 16 Kanama 2022, yagejeje ku ya Kenya ubutumwa bushima Guverinoma y’icyo gihugu, nyuma y’itangazawa y’ibyavuye mu matora yo ku ya 9 Kanama.
Ubwo butumwa buragira buti: “Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Kenya kwishimira umusaruro w’amatora yo ku ya 9 Kanama 2022. Guverinoma kandi yifatanyije na Nyakubahwa William Samoel Ruto kwishimira kuba yatowe nka Perezida wa Repubulika ya Kenya.”
Bukomeza bugira buti “Guverinoma y’u Rwanda kandi irashima Nyakubahwa William Samoei Ruto, watowe nka Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.”
Guverinoma y’u Rwanda yavuze kandi ko iha agaciro gakomeye umubano ifitanye na Kenya, ari na yo mpamvu yafashe ayo mahirwe igashimangira kongera kurushaho gusigasira ubushuti busanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yavuze kandi ko yiteguye gukorana n’iya Kenya mu kuvugurura ibisabwa byose ngo umubano w’ibihugu byombi urusheho gusagamba.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya ku wa Mbere nibwo yatangaje ko William Ruto yatsinze amatora ku majwi 50.49%, mu gihe Raila Odinga bari bahanganye we yagize amajwi 48.5%.
Uretse u Rwanda, ibihugu byo mu Karere nka Tanzania, Uganda n’u Burundi byahaye ikaze William Ruto, bimwizeza ubufatanye mu bihe biri imbere,
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kanama 2022, yashimye William Ruto watorewe kuba Perezida wa Kenya ndetse kandi u rwanda ruha agaciro umubano w'ibihugu byombi. Ni mu butumwa bw'ishimwe Umukuru w'igihugu yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, ndetse ashima n'uburyo Abanya-Kenya bitwaye mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ati “Mu izina rya Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda, ndashimira abavandimwe bacu bo muri Kenya ku bw’amatora yabaye mu mahoro kuwa […]
Post comments (0)