Inkuru Nyamukuru

Kenya: William Ruto wacuruje inkoko n’ubunyobwa ku muhanda yatorewe kuba perezida

todayAugust 16, 2022 198

Background
share close

Ubwana bwa William Ruto ni urugero rwiza rw’ubuzima bw’Abanya-Kenya benshi b’abacyene.

William Ruto niwe watsinze amatora ya perezida n’amajwi 50.49%.

Yajyaga kwiga mu mashuri abanza nta kintu yambaye mu birenge, inkweto za mbere yambaye yazambaye afite imyaka 15.

Yanacuruje inkoko n’ubunyobwa ku muhanda mu duce tw’icyaro two mu karere ka Rift Valley.

Uyu mugabo wiyamamarije ku itike y’ihuriro “Kenya Kwanza”, imvugo yo mu Giswayile ishatse kuvuga ngo Kenya mbere na mbere, agasezeranya guteza imbere ubukungu. Ntibitangaje kuba yarigaruriye imitima ya benshi mu gihe yivugaga nk’umuntu uvuganira abacyene, ubwo yahatanira kuba Perezida.

Urugendo rwe muri Politike

Bwana William Ruto, w’imyaka 55 yinjiye muri politiki mu 1992, nyuma yuko avuga ko yari yabanje gutozwa n’uwari Perezida wa Kenya icyo gihe Daniel arap Moi.

Ruto yari umwe mu bagize igice cy’urubyiruko mu ishyaka rya KANU ryahoze rikomeye rya Moi, ndetse yari umwe mu mpirimbanyi zari zishinzwe gukora ubukangurambaga mu batora, mu matora ya mbere mu gihugu ahuriwemo n’amashyaka menshi yabaye muri uwo mwaka.

Azwiho kuba azi kuvuga imbwirwaruhame zikurura imbaga y’abantu, no kwitwara neza mu biganiro byo mu bitangazamakuru.

Akenshi atangira kuvuga agira ati: “Nshuti yanjye”, bigatuma yihuza n’abatora ndetse bigaca intege abamunenga.

Yagiye ahindura Impande muri Politike

Nyuma yo gukora mu myanya itandukanye muri minisiteri, ndetse n’inzego z’uburezi. Nyuma y’amatora yo mu 2013 yarazamutse agera ku mwanya wa Visi Perezida.

Ruto yiyamamaje mu matora yo muri uwo mwaka ari kumwe na Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta, atungura Abanya-Kenya benshi kuko we na Uhuru mu matora yabanje bari bari ku mpande zitandukanye muri politiki.

Kenyatta na Ruto ubwo biyamamazanyaga

Kwabaye kwihuza kw’abahuje ikibazo, kuko bombi bari barashyiriweho ibirego n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC (CPI) ku byaha byibasiye inyoko-muntu.

Hari nyuma yo gushinjwa guteza urugomo rwakurikiye amatora yabayemo guhatana gukomeye yo mu 2007, yiciwemo abantu hafi 1,200.

Muri ayo matora, Ruto icyo gihe yari yashyigikiye umukandida utavugaga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga, ari nawe yatsinze muri uyu mwaka, mu gihe Uhuru we yari yashyigikiye uwari Perezida icyo gihe Mwai Kibaki, washakaga kongera gutorwa.

Uhuru na Ruto kwihuza kwabo muri uwo mwaka, kwiswe ukwa kivandimwe, ndetse kwatanze umusaruro kuko abo bagabo bombi bageze ku butegetsi, bituma baba mu mwanya mwiza wo gukwepa inkeke bari batewe na ICC.

Icyo kintu bakigezeho ubwo ubushinjacyaha bwa ICC bwakuragaho ibirego kuri Perezida Uhuru Kenyatta mu 2014, ndetse n’abacamanza bakuraho dosiye kuri Ruto mu 2016.

Gusa ariko ihuriro ryabo ntiryamaze kabiri kuko ryasenyutse mu 2018, ubwo Uhuru yiyungaga na Odinga, ndetse uku kwihuza kwatunguye abantu bituma benshi bibaza ko icyizere cya Ruto cy’uko uyu Perezida ucyuye igihe azamushyigikira nk’umusimbura we muri uku kwiyamamaza, kiyoyoka.

Inshuti za Perezida Uhuru zashinje Ruto kutubaha abamukuriye, ariko n’ikirego yahakanye, gusa yemeye ubwo bushyamirane avuga ko we na Perezida “babona politiki mu buryo butandukanye”.

Akomoka mu bwoko bwa gatatu muri Kenya, agakunda no guhinga

uwo mu bwoko bwa gatatu mu kugira abantu benshi muri iki gihugu, ubwoko bw’aba Kalenjin, bwavuyemo undi Perezida umwe gusa, Moi, wabaye Perezida wategetse Kenya igihe kirekire kurusha abandi.

Yashakanye na Rachael, bamenyaniye bwa mbere mu nama z’urubyiruko rwo ku rusengero. Bafite abana batandatu.

Umuhungu wabo mukuru, Nick, yigeze guhabwa umugisha n’abakuru bo mu ba Kalenjin, bituma habaho guhwihwisa ko yari arimo gutegurirwa umwanya wa politiki, mu gihe umukobwa wabo, June, akora muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Ruto akunda ubuhinzi, aho ahinga ibigori, ndetse akorora inka n’inkoko.

Afite ubutaka bunini mu burengerazuba bwa Kenya no mu karere gakora ku nyanja y’Ubuhinde, ndetse yashoye imari mu rwego rw’amahoteli.

Ruto yavuzweho ruswa muri guverinoma ndetse aho yakuye umutungo we havugwaho byinshi.

Mu kwezi kwa gatandatu mu 2013, urukiko rukuru rwamutegetse gutanga isambu ya hegitari 40, no guha impozamarira umuhinzi wari wamushinje kumutwarira ubutaka mu gihe cy’urugomo rwakurikiye amatora yo mu 2007.

Ruto yahaye urubyiruko ingorofani mu kwamamaza ubucuruzi buciriritse

Ahakana avuga ko nta kintu kibi yakoze, kandi yakomeje kureshya abatora biganjemo urubyiruko abizeza kubaha amahirwe yo guteza imbere ubuzima bwabo, nkuko na we yateje imbere ubuzima bwe.

Ruto yiyemeje kuzamura ubukungu bwa Kenya

Ikigero cy’ubushomeri gitangazwa na leta mu Banya-Kenya bafite hagati y’imyaka 18 na 34 kigera hafi kuri 40%, kandi ubukungu ntiburi gutanga akazi gahagije ku rubyiruko 800,000 rwinjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka.

Ku bw’ibyo rero yahimbye imvugo “igihugu cy’abashakisha imibereho”, ashaka kuvuga urubyiruko rugorwa no kubona ikirubeshaho.

Inkuru ya BBC, ivuga ko Bwana Ruto yasezeranyije gushyiraho gahunda yo kuzamura ubukungu ihereye ku bo hasi b’amikoro macyeya.

William Ruto ari mu bikorwa byo kwiyamamaza 

Avuga ko izateza imbere abacyene barimo kugirwaho ingaruka zikomeye n’amakuba ashingiye ku kiguzi cy’imibereho yibasiye isi avuye ku cyorezo cya coronavirus n’intambara yo muri Ukraine.

Uyu mugabo w’imyaka 55 nibwo bwa mbere yari agerageje gushaka kuba Perezida. Yari yizeye kugira amahirwe nk’ayatumye atorwa, ubwo yageragezaga bwa mbere, nka depite mu nteko ishingamategeko mu 1997 ahagarariye akarere ka Eldoret y’Amajyaruguru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ba Ofisiye 23 barongererwa ubumenyi mu guhugura aboherezwa mu butumwa bwa UN

Aba Ofisiye 23 baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika, kuva ku wa mbere tariki 15 Kanama 2022, batangiye amahugurwa, abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze. Bazayasoza amahugurwa bari ku rwego rwo guhugura abo mu nzego z’Igisirikari, Igipolisi n’Igisivili Ni amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi, mu bijyanye no guhugura abo mu nzego za gisirikari, igisivili n’Igipolisi, boherezwa mu butumwa bwo […]

todayAugust 16, 2022 79

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%