Guverinoma y’u Rwanda yashimye William Ruto watorewe kuyobora Kenya.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda kuri uyu wa 16 Kanama 2022, yagejeje ku ya Kenya ubutumwa bushima Guverinoma y’icyo gihugu, nyuma y’itangazawa y’ibyavuye mu matora yo ku ya 9 Kanama. Ubwo butumwa buragira buti: “Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Guverinoma n’abaturage ba Kenya kwishimira umusaruro w’amatora yo ku ya 9 Kanama 2022. Guverinoma kandi yifatanyije na Nyakubahwa William Samoel Ruto kwishimira kuba yatowe nka Perezida wa Repubulika ya Kenya.” […]
Post comments (0)