Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, abantu bakomeje kutavuga rumwe kuri gahunda ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, igamije kubuza abantu kujya mu ruhame bambaye imyenda migufi cyangwa ibonerana.
Iki gitekerezo Keza agisangiye n’Umukambwe Tito Rutaremara, kuri ubu uyobora Inama Ngishwanama y’Inararibonye, wigeze kuganira n’Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda mbere y’uko hafatwa ingamba zo guca imyenda migufi n’ibonerana’.
Rutaremara yavuze ko nta kibazo afite ku bantu batambara ku bice bimwe by’imibiri yabo, bagamije gushimisha abandi, yongeraho ko ibi atari ukwica umuco nyarwanda, icyakora ngo ni ukwica uw’Abakirisito bazanye ivugabutumwa mu Rwanda.
Rutaremara ati “Ko kera nta kintu bambaraga hejuru, ukabona umugore, umukobwa amabere ahagaze, bakambara amashabure agera hejuru umukobwa ufite amaguru meza ukayabona, umuco bicaga ni uwuhe? Oya ntabwo ari umuco wacu wa Kinyarwanda ahubwo ni umuco wa Gikirisito.”
Ati “Uba wica umuco w’Abapadiri bazanye, ni uko umuco wa gikristo winjiye mu bantu noneho n’Abanyarwanda bakawufata bakawugira uwabo. Kera nta muntu wambaraga hejuru, ishabure yabaga igeze aha ari nka mini (ijipo ngufi), iri hejuru ya mini”.
Uwitwa Bruce Intore avuga ko icyemezo cya Polisi cyantangiye yumva ari igitekerezo, ariko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ngo yabonye abakobwa bitabiriye igitaramo (Concert) i Rebero, basubijwe inyuma kubera ikibazo cy’imyambarire, hanyuma agakomeza abaza ati “ese ibijyanye n’imurikwa ry’imideri byo bite?”.
Intore yasubijwe n’uwitwa ’U P 96’ kuri Twitter umubaza ati “Ese ni ngombwa ko abakobwa baza mu bitaramo bambaye ubusa? Kuki batakurikiza amabwiriza ubundi bakaza kwishimira ibyo bitaramo”.
Impaka ku bijyanye n’imyambarire si ubwa mbere zivutse mu Rwanda, atari mu baturage basanzwe gusa ahubwo no mu bayobozi, ariko akenshi zirangira nta cyemezo gifashwe.
Post comments (0)