Inkuru Nyamukuru

Icyizere cyo kubaho ku banyarwanda cyariyongereye kigera ku myaka 69

todayAugust 17, 2022 105

Background
share close

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, yo muri uyu mwaka yashyize u Rwanda ku mwanya wa 11 mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru mu Afurika. Kiva kunmyaka 67 kigera ku 69.

Bamwe mu baturage b’ingeri zitandukanye ndetse n’impuguke mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, bavuga ko ibi bishingiye ku miyoborere myiza.

Impuguke mu buzima n’imibereho y’abaturage, Mporanyi Theobald, aganira na RBA, yavuze ko ubukungu bw’igihugu n’ubw’abantu ku giti cyabo, iterambere ry’uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ari bimwe mu bituma icyizere cyo kubaho cyiyongera.

Yavuze kandi ko ikigereranyo rusange cy’imyaka abanyarwanda bamara gishobora kuzakomeza kwiyongera, ariko buri muturage asabwa kubigiramo uruhare ategura neza ejo hazaza.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na OMS muri uku kwezi bugaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 11 mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru, mu bihugu 54 bigize umugabane wa Afurika.

Ikigereranyo cy’imyaka y’uburame ku banyarwanda kigeze ku myaka 69 ivuye ku myaka 67 umunyarwanda yabarirwaga umwaka ushize wa 2021.

Mu ntangiriro za Kanama, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashimye ibihugu by’Afurika ku iterambere ryagaragaye mu mibereho yabyo hagati ya 2000 na 2019.

Raporo nshya yakozwe na OMS yavuze ko ikigereranyo cyo kubaho muri Afurika cyiyongereye kiva ku myaka 46 kigera ku myaka 56, bivuze ko hiyongereyeho imyaka 10.

Algeria, Morocco, Cabo Verde, Tunisia n’ibirwa bya Maurice nibyo bihugu biza imbere ku mugabane wa Afurika mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ayacu ashize ivuga, ruhukira mu mahoro, tuzagusanga yo, imfura idasanzwe -Abahanzi n’abayobozi batandukanye basezeye kuri Buravan

Inkuru y’urupfu rw’Umuhanzi Yvan Buravan yababaje abahanzi bagenzi be bo mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu by’abaturanyi. Bamwe mu bahanzi baganiriye na Kigali Today bavuze ko bababajwe no kubura mu genzi wabo wari ukiri muto kandi babanaga neza ndetse bafatanyaga muri byinshi kandi byiza. Yvan Buravan azibukirwa ku mico myiza, ubugwaneza, kwiyubaha no kubana neza n’abandi amaharo. Umuhanzi Man Martin yagize ati “Ubwa mbere numva Yvan Buravan nahise niyumva mo […]

todayAugust 17, 2022 199

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%