Inkuru Nyamukuru

Ayacu ashize ivuga, ruhukira mu mahoro, tuzagusanga yo, imfura idasanzwe -Abahanzi n’abayobozi batandukanye basezeye kuri Buravan

todayAugust 17, 2022 199

Background
share close

Inkuru y’urupfu rw’Umuhanzi Yvan Buravan yababaje abahanzi bagenzi be bo mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu by’abaturanyi.

Bamwe mu bahanzi baganiriye na Kigali Today bavuze ko bababajwe no kubura mu genzi wabo wari ukiri muto kandi babanaga neza ndetse bafatanyaga muri byinshi kandi byiza.

Yvan Buravan azibukirwa ku mico myiza, ubugwaneza, kwiyubaha no kubana neza n’abandi amaharo.

Umuhanzi Man Martin yagize ati “Ubwa mbere numva Yvan Buravan nahise niyumva mo ko tubonye indi mpano idasanzwe, Tumenyanye nungutse inshuti, ndetse tuza no kwisanga turi abavandimwe bajya inama kenshi muri iyi nzira ya muzika”.

Mani Martin yavuze ko Yvan Buravan ari umwe mu bantu bake batataye ubupfura bwabo mu mubyigano wo mu rugendo rwo kwamamara.

Ati “Simfite byinshi byo kuvuga. Imana umwakire mu bayo”.

Umuhanzi Daniel Ngarukiye ubu uri mu gihugu cy’ u Bufaransa yatangaje ko ababajwe cyane n’urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan ndetse ko mu kiganiro gito baherutse kugirana Buravan yamubwiraga ko azakira vuba.

Ati “Arwaye namubaye hafi cyane, naramwandikiye mwoherereza akaririmbo ngira nti ryoherwa nuyu murya w’inanga nshuti ya bose, kandi itahe ni ubusa, urakira vuba udutaheho”.

Buravan yamusubije muri aya magambo “Cyane ndabatahaho twizihirwe Ingamba mwana wa mama”.

Ngarukiye avuga ko aho yararwariye yamuhaye ubundi butumwa bumukomeza amubwira ko ari intore cyane, amwifuriza gukira ngo agaruke bakomezanye urugendo rw’ubuzima bwo guhanga umuziki.

Ati “Naramubwiye nti kira uze mu batangana kandi turagukunda cyane. Twese twiteguye kwizihira ingamba tukubona ugarukanye ishema n’isheja.”

Mu byo azibukira kuri uyu muhanzi ni ubumwe yagiranaga n’abandi kandi yakundaga abantu akanicisha bugufi. Muri make yitondaga atuvuyemo akiri muto.

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, ni umwe mu bakomeje kugaragaza ko bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan, witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati: “Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga.”

Umuhanzi Tom Close nawe yagaragaje umubabaro atewe no kubura mugenzi we yagize ati “Imana yagukunze kuturusha, irakwisubije, urumuri ruri mubyo wahanze ukiriho ruzasusurutsa benshi. Imana ikwakire mu bayo, ruhukira mu mahoro Yvan Buravan ugiye aheza. Imana yihanganishe inshuti n’abavandimwe”.

Umuhanzi Ambwene Allen Yessayah uzwi nka AY wo mu gihugu cya Tanzaniya bigeze no gusubiranamo indirimbo “Just Dance” nawe yanditse kuri twitter ye asabira iruhuko ridashira umuhanzi Yvan Buravan kandi ko yizera ko bazongera bakabonana.

Umuhanzi w’icyamamare AY yifurije iruhuko ridashira Yvan Buravan

Yihanganishije umuryango wa Buravan Yvan n’abahanzi nyarwanda.

Jaddo Castar abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter ati “Igisobanuro cy’ubupfura no kwicisha bugufi, Umunyempano w’ umuhanga byahamye. Wakoresheje neza igihe cyawe, Ntore itazava mu mitima y’abawe! Utabarutse ukiri muto, utarabaye Gito habe na mba! Cyo ngaho itahire neza BURABYO dukunda, Uwiteka agutuze aheza akomeze abasigaye! RIEP”.

Si abahanzi gusa batanze ubutumwa burimo akababaro ko kubura Yvan Buravan na Minisitiri wa Soporo Aurore Mimoza Munyangaju nawe yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati “Uhurukire mu mahoro Buravan. Mfura y’i Rwanda”.

Ubu butumwa bwa Minisitiri Aurore Munyangaju nabwo bugaragaza ko Yan Buravan yari umuhanzi w’imico myiza.

Fred Mufulukye umuboyozi w’ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (National Rehabilitation Service- NRS) nawe yasabiye umuhanzi Yvan Buravan iruhuko ridashira.

Ati “Ruhukira mu mahoro Buravan, utabarutse gitore. Ntabwo tuzakwibagirwa, tuzahora tugukunda kandi tuzagukumbura.”

Mukamabano Gloria, wabayeho Umuhanzi akaba uyu munsi ari umunyamakuru kuri Tereviziyo y’u Rwanda yanditse amagambo agaragaza umubabaro atewe n’urupfu rwa Yvan Buravan agira ati “Nta magambo yasobanura akababaro udusigiye gusa Imana yonyine ikwakire kandi ikomeze umuryango”.

Abantu batandukanye bakomeje gutambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwo kugaragaza akababaro batewe n’urupfu rwuyu muhanzi no gukomeza kwihanganisha umuryango we.

Yvan Buravan yavutse tariki 27 Gicurasi 1995, akaba yitabye Imana afite imyaka 27 y’amavuko, azize uburwayi bwa kanseri y’impindura (Pancreatic cancer).

U Rwanda rubuze umuhanzi mu bikorwa by’inteko y’umuco

Intebe y’Inteko yasohoye itangaza ry’akababaro ryuko ibuze umuhanzi Burabyo Yvan Buravan mu bikorwa bigamije guteza umuco nyarwanda imbere.

Ambasaderi Masozera Robert umuyobozi w’Intebe y’inteko niwe washyize umukono kuri iri tangazo ry’akababaro rivuga ko Inteko y’umuco ibabajwe n’inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuhanzi Buryabyo yvan uzwi nka Buravan rwatangajwe n’umuryango we mu ijoro ryo ku itariki ya 16 Kanama 2022.

Umuhanzi burabyo Yvan asize umurage mwiza ku rubyiruko n’abakuze wo gukunda no gukundisha abandi umurage gakondo w’u Rwanda. Burabyo yvan Buravan yari umufatanyabikorwa w’inteko y’umuco mu guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku muco kandi yarangwaga n’ishyaka n’ubupfura mu byo akora agamije kutarekura umurage wacu bityo ngo ukomeze uganze mu Rwanda no mu mahanga.

Inteko y’uyumuco nk’urwego rufite mu nshingano iterambere ry’abahanzi, bihanganishije umuryango we, inshuti ze, abakunzi ba muzika nyarwanda n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere uruganda rw’ubuhanzi muri rusange n’urwa muzika by’umwihariko. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Guca imyenda migufi n’ibonerana bikomeje guteza impaka

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, abantu bakomeje kutavuga rumwe kuri gahunda ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, igamije kubuza abantu kujya mu ruhame bambaye imyenda migufi cyangwa ibonerana. Uwitwa Olive yateruye anenga abayobozi bavuga ibijyanye n’imyambarire y’abagore, kandi ngo bitazamura ubukungu bw’Igihugu, ariko hari uwitwa Nsabiyumva Epimack wahise amubwira ko icyo gitekerezo atari akwiye kugihuza n’izamuka ry’ibiciro. Nsabiyumva yakomeje ati "Ese kwambara ibikwiye mu by’ukuri bitwaye iki? Kuki mwakwambara […]

todayAugust 17, 2022 795

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%