Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n’ibyishimo bidasanzwe ageze i Nyabugogo

todayAugust 28, 2022 1247

Background
share close

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri iki cyumweru yagaragarijwe ibyishimo n’urugwiro bidasanzwe n’abaturage yasanze i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ubwo yagarukaga avuye mu ruzinduko yagiriraga mu Ntara y’Amajyepfo n’Iy’Uburengerazuba.

Perezida yageze Nyabugogo mu buryo bwatunguye Abaturage maze ava mu modoka asuhuza abari aho bose bari benshi bakikije imihanda.

Aya mashusho yashyizwe kuribuga rwa Twitter na Stephanie Nyombayire, Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu biro by’Umukuru.

Aya mashusho yayakurikije amagambo agira ati: “Mu buryo butunguranye, Perezida Kagame yahagaze Nyabugogo asuhuza Abaturage, ubwo yarimo agaruka avuye mu ruzinduko rw’iminsi ine, rugamije kwegera abaturage.”

Perezida yazengurutse ibice bitandukanye bya Nyabugogo, harimo kuri gare ndetse no ku isoko ry’abahoze ari abazunguzayi, aho abaturage bamugaragarije ibyishimo n’urugwiro byo kumwakira.

Perezida Kagame yageze Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’aho yari avuye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano. Bikaba byari biri kuri gahunda zigize uruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba.

Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu rwari rugamije kurushaho kwegera, kumenya ibibazo abaturage bafite ndetse bigafashwa kubikemura no guhabwa umurongo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Papa Fransisiko yashyize Abasenyeri ku rwego rwa Karidinali bashinzwe gutora uzamusimbura

Abakaridinali ba Kiliziya Gatulika baturuka mu bice bitandukanye kw'isi ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, bakoraniye i Vaticani. Iri koraniro rifatwa nk'irizagena ugomba gusimbura Papa Fransisiko. Muri iri koranira Papa Fransisko yagennye abasenyeri 20 bazinjira mu rwego rw’abakardinali bashinzwe kuba abajyanama bakomeye ba Papa ndetse no gutora Papa mushya. Muri bo 16 bari musi y’imyaka 80. Bazajya mu mutwe w’abakaridinali bemerewe kujya mu nama igenewe guhitamo Papa mushya iba […]

todayAugust 28, 2022 1300

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%