Perezida Paul Kagame wasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano mu Karere ka Karongi, yasabye ubuyobozi harimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Ibihugu, kwita ku baturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano kuko yabonye ko bameze uko batagombye kuba bameze.
Perezida Kagame yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bari mu ruganda rw’icyayi rwa Rugabano yasuye kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, akavuga ko yanyuze kuri uwo mudugudu abon abawutuye batameze neza, ko bagomba gufashwa gutera imbere.
Uruganda rwa Rugabano Tea Company, rwubatswe na Silver Back Company, rwatangiye kubakwa muri 2017 ariko rutahwa tariki 29 Kanama 2019, rukaba rufite gahunda yo gutunganya toni 1000 ku mwaka ariko rukaba rutarabasha kuzigeraho, kuko rutaragera ku buso rusaruraho icyayi aho kuba ibihumbi hegitari 4000 rugeze kuri hegitari 992.
Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bavuye mu Buhinde bakaza guteza imbere icyayi cy’u Rwanda gikunzwe ku Isi, avuga ko mbere cyavugwaga ariko ari gikeya.
Ati “Icyayi cyavugwaga ko ari cyiza ariko atari cyinshi, twifuza ko kiba cyinshi kandi kikagera kure, abaturage nabo bakunguka, icyayi cy’u Rwanda n’ubuziranenge bwacyo kiri mu cyayi cya mbere ku Isi, si ibintu byo gukinisha ahubwo tugomba kugitubura kuko ibyangombwa birahari, igikenewe ni uguhuza ibikenewe byose.”
Perezida Kagame avuga ko icyayi cy’u Rwanda kigomba gukomeza kwiyongera kigafasha abahinzi kwiteza imbere, yizeza abayobozi b’uruganda rwa Rugabano Tea Company ko imihanda izitabwaho.
Abaturage ba Rugabano bavuga ko mbere y’uko imisozi yaho iterwaho icyayi, yari isanzweho inshinge n’ibihuru ariko ubu yambaye amafaranga.
Icyayi cya Rugabano nicyo cyishyura amafaranga menshi mu bahinzi, kuko bahabwa amafaranga 350Frw ku kilo kandi uru ruganda rumaze kugera kuri 1% ku musaruro w’icyayi cyera mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa Rugabano Tea Company, buvuga ko batunguwe n’icyayi cya Rugabano kubera gikura vuba bitewe n’ubutaka bwiza, ubuyobozi buvuga ko bukomeje kugorwa n’ikibazo cy’imihanda bugasaba ko yakorwa.
Ambasade y’u Rwanda mu Budage yateguye ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, yaba ababa mu Rwanda no mu mahanga. Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rose Mary Mbabazi Ibi biganiro byabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, mu mujyi wa Hannover uherereye mu Majyaruguru y’u Budage. Bifite insanganyamatsiko igira iti “Being a Rwandan is a sacred pact and foundation of our unity” […]
Post comments (0)