Inkuru Nyamukuru

Ngoma: Akurikiranyweho kwangiza ishyamba rya Leta

todayAugust 29, 2022 67

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze mu Karere ka Ngoma, ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama, yafashe umugabo witwa Habineza Faustin ukurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta.

Habineza akurikiranyweho gutema ibiti 20 mu ishyamba rya Leta riherereye mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Nyaruvumu, Umurenge wa Rukira, aho yabazagamo imbaho akazigurisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye aho iri shyamba riherereye.

Yagize ati: ” Ku wa Gatandatu ubwo abaturage bo mu Mudugudu wa Terimbere bari mu gikorwa cy’umuganda rusange basanze ibiti 20 byo mu ishyamba rya Leta riherereye muri uwo mudugudu byatemwe niko guhita bamenyesha Polisi, hakaba haracyekwaga uwitwa Habineza kuko yari azwiho kugurisha imbaho nibwo Polisi yahise imushakisha arafatwa arafungwa.”

SP Twizeyimana yongeyeho ko: “Habineza akimara gufatwa yemeye ko yatemye ibiti mu ishyamba rya Leta, akuramo imbaho 467 azigurisha abantu babiri aribo Nshimiyima  na Gitwaza Marcel ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, bakaba bagishakishwa ngo nabo bafatwe kuko ubwo yajyaga kwerekana aho izo mbaho ziherereye babashije gutoroka baburirwa irengero.”

SP Twizeyimana, yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Habineza afatwa, anabashishikariza gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, cyane cyane batanga amakuru ku bantu bose bangiza ishyamba rya Leta.

Habineza, yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Rukira, ngo hakurikizwe amategeko, naho ibikorwa byo gufata abo bafatanyije birakomeje.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasabye ko abatuye umudugudu wa Rugabano bafashwa gutera imbere

Perezida Paul Kagame wasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano mu Karere ka Karongi, yasabye ubuyobozi harimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Ibihugu, kwita ku baturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano kuko yabonye ko bameze uko batagombye kuba bameze. Perezida Kagame yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano Perezida Kagame yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bari mu ruganda rw’icyayi rwa Rugabano yasuye kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, akavuga ko yanyuze kuri uwo mudugudu abon […]

todayAugust 28, 2022 156

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%