Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru Tariki 04 Kanama 2022, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ya CarFreeDay.
Amafoto n’amashusho yashyizwe ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye iyi siporo, hamwe n’abandi bayobozi barimo Misitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa.
Harimo kandi itsinda ry’abahanzi bakomoka muri Kenya Sauti Sol, bari mu Rwanda nyuma yo kwitabira ibirori byo Kwita izina abana b’ingagi 20, ku wa 2 Nzeri.
Abakoreye iyi siporo kuri site ya ULK ku Gisozi, mu Karere ka Gasabo bapimwe zimwe mu ndwara zitandura kubufanye na RBC.
Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo; gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izo ndwara ku buntu.
Iyi siporo isigaye ikorwa kabiri mu kwezi, ndetse kugeza ubu isigaye ikorwa no mu zindi ntara z’Igihugu.
Iyi siporo kandi igamije gufasha mu kugabanya ihumanywa ry’umwuka abantu bahumeka, binyuze mu gukumira imodoka na moto mu mihanda abakora siporo bifashisha.
Bamwe bahitamo gukora siporo yo kunyonga igareAbanya-Kigali mu ngeri zitandukanye bitabiriye siporo yo kuri iki Cyumweru Habayeho no gupimwa indwara zitandura
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yashimye ibikorwa by’Ikigo Inkomoko, avuga ko ari impano ku bantu bose, anasaba abagenerwabikorwa bayo kwaguka mu bitekerezo no mu byo bakora. Madamu Jeannette Kagame Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isabukuru y’imyaka 10 y’Ikigo Inkomoko gitanga amahugurwa n’inguzanyo kuri ba rwiyemezamirimo bato barimo n’impunzi zahungiye mu Rwanda. Iki kigo kimaze imyaka 10 gishinzwe mu Rwanda cyatangiye no kwagukira mu bindi […]
Post comments (0)