Inkuru Nyamukuru

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe yageze mu Rwanda aje kwitabira Inama ya AGRF2022

todaySeptember 5, 2022 129

Background
share close

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 05 Nzeri 2022, yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama ya #AGRF2022.

Perezida Mnangagwa, Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika yiswe African Green Revolution Forum (AGRF 2022 Summit) iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 – 09 Nzeri 2022.

Abandi bayobozi bitabiriye iri huriro barimo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, watangaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda aje kwitabira Inama ya AGRF, uyu akaba yaherukaga mu rw’imisozi igihumbi muri Kamena uyu mwaka mu nama Ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth (CHOGM). Inama yongeye gutorerwamo kuguma kuri uwo mwanya.

Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), yaherukaga kubera mu Rwanda hagati ya tariki ya 8-11 Nzeri 2020. Iganirirwamo ibijyanye n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi muri Afurika, irabera.

Kuva u Rwanda rwagirwa igicumbi cya African Green Revolution Forum ni ubwa mbere iri huriro rigiye kuba imbonankubone kubera icyorezo cya COVID19, biteganyijwe ko izitabirwa n’ abagera ku bihumbi 2,000, barimo abanyacyubahiro bAtandukanye nka Hailemariam Desalegn wahoze ari Perezida wa Ethiopia ari nawe uyoboye inama nyobozi y’iri huriro rigamije guteza imbere ubuhinzi ku mugabane wa Afurika.

Ibiganiro bizagarukwaho muri iyi nama haba mu kongera umusaruro w’ ubuhinzi, no guteza imbere ubuhinzi muri rusange byose bikaba byitezweho kwihutisha urugendo rwo kugera ku ntego Afurika yihaye yo guca inzara kuri uyu mugabane bitarenze umwaka wa 2030 izwi nka (zero hunger 2030).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Mujyi wa Kigali rwasabwe gusakaza umuco w’ubunyangamugayo

Urubyiruko 400 rw'abakorerabushake ruturutse mu turere tw'Umujyi wa Kigali, rwatangiye amahugurwa y'iminsi itanu ari kubera i Rwamagana. Yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 5-9 Nzeri 2022. Aya mahugurwa ahurije hamwe urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge, afite insanganyamatsiko igira iti "Uruhare rw'Urubyiruko mu iterambere n'imibereho myiza y'Abaturage.". Akaba ari kubera ku Kigo cy’Ishuri rya Polisi cya Gishari. Atangiza aya mahugurwa y'Urubyiruko rw'Abakorerabushake rwo mu mujyi wa […]

todaySeptember 5, 2022 99

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%