Inkuru Nyamukuru

BURERA: Yafatanywe amasashe arenga ibihumbi 16 atemewe gukoreshwa mu Rwanda

todaySeptember 6, 2022 61

Background
share close

Polisi y’u Rwanda, ku cyumweru tariki 4 Nzeri, yafashe uwitwa Hakuzimana afite amapaki 84 y’amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyuma yo kuyinjiza  ayakuye mu gihugu cya Uganda akaba yarafatiwe mu karere ka Burera, mu Murenge wa Bungwe, Akagali ka Tumba, Umudugudu wa Nyarukore.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko uwafashwe ari Hakuzimana wafashwe mu rukerera ahagana saa kumi n’imwe n’igice afite igikapu cyuzuyemo amasashe.

Yagize ati: “Polisi yakoze ibikorwa byo gufata abantu binjiza mu gihugu ibicuruzwa bitemewe, biturutse ku mukuru yizewe atangwa n’abaturage bo mu kagali ka Tumba. Nibwo Hakuzimana yahagarikwaga mu Mudugudu wa Nyarukore abapolisi barebye mu gikapu yari afite basangamo amasashe ibihumbi 16 800 atemewe gukoreshwa mu gihugu.”

Akimara gufatwa, Hakuzimana yemeye ko amasashe ari aye kandi ko yari ayashyiriye abakiriya be mu Karere ka Gicumbi.

SP Ndayisenga yagiriye inama abacuruzi kwirinda gucuruza ibintu bitemewe gucururizwa mu Rwanda no kwirinda gukora magendu, anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yasoje ashimira abaturage batanga amakuru ibi bicuruzwa bitemewe bigafatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, anabasaba kujya batanga amakuru aho babonye abantu bakora ibyaha.

Hakuzimana  n’ibyo yafatwanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Bungwe ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Mnangagwa wa Zimbabwe yageze mu Rwanda aje kwitabira Inama ya AGRF2022

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 05 Nzeri 2022, yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama ya #AGRF2022. Perezida Mnangagwa, Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry' Ubuhinzi muri Afurika yiswe African Green Revolution Forum (AGRF 2022 Summit) iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere […]

todaySeptember 5, 2022 128

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%