Polisi y’u Rwanda, ku cyumweru tariki 4 Nzeri, yafashe uwitwa Hakuzimana afite amapaki 84 y’amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda, nyuma yo kuyinjiza ayakuye mu gihugu cya Uganda akaba yarafatiwe mu karere ka Burera, mu Murenge wa Bungwe, Akagali ka Tumba, Umudugudu wa Nyarukore.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko uwafashwe ari Hakuzimana wafashwe mu rukerera ahagana saa kumi n’imwe n’igice afite igikapu cyuzuyemo amasashe.
Yagize ati: “Polisi yakoze ibikorwa byo gufata abantu binjiza mu gihugu ibicuruzwa bitemewe, biturutse ku mukuru yizewe atangwa n’abaturage bo mu kagali ka Tumba. Nibwo Hakuzimana yahagarikwaga mu Mudugudu wa Nyarukore abapolisi barebye mu gikapu yari afite basangamo amasashe ibihumbi 16 800 atemewe gukoreshwa mu gihugu.”
Akimara gufatwa, Hakuzimana yemeye ko amasashe ari aye kandi ko yari ayashyiriye abakiriya be mu Karere ka Gicumbi.
SP Ndayisenga yagiriye inama abacuruzi kwirinda gucuruza ibintu bitemewe gucururizwa mu Rwanda no kwirinda gukora magendu, anabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 05 Nzeri 2022, yageze mu Rwanda aho aje kwitabira inama ya #AGRF2022. Perezida Mnangagwa, Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Inama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry' Ubuhinzi muri Afurika yiswe African Green Revolution Forum (AGRF 2022 Summit) iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere […]
Post comments (0)