Inkuru Nyamukuru

Kenya: Uhuru Kenyatta yavuze ko azatanga ubutegetsi mu mahoro

todaySeptember 6, 2022 52

Background
share close

Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya urangije manda ebyiri yemererwa n’amategeko, ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga ku byavuye mu matora yo mu kwezi gushize. Ntiyigeze avuga uwatsinze William Ruto mu izina cyangwa ngo amushime ko yatsinze.

Kenyatta yari ashyigikiye Raila Odinga wari uhanganye na visi perezida we Ruto.

Ariko Ruto yatsinze Raila amurusha amajwi macye, kuwa mbere iyi ntsinzi yemejwe bidasubirwaho n’Urukiko rw’Ikirenga ko ifite ishingiro nyuma yo gutesha agaciro ikirego cya Raila Odinga, wamaganye ibyavuye mu matora.

Mu ijambo rye, Kenyatta yagize ati: “Mu gukomeza ibyo nemeye mfata uyu mwanya ko nzashyira imbere ubutegetsi bugendera ku mategeko, niyemeje gushyira mu ngiro amategeko y’urukiko uko yanditse”.

Kenyatta yizeje abanyakenya ko hazabaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro.

Ati: “Igikorwa cyo guhererekanya ubutegetsi cyaratangiye…Ndifuza kuyobora ugusimburana mu mahoro mpa ubutegetsi bukurikiyeho.”

Mu ijambo yavuze ubona ko atuje hari aho yumvikanye nk’unenga icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo kuwa mbere.

Yagize ati: “Kuko demokarasi ari urugendo rukomeje ndasaba igihugu kubaha inzego zibyaye abategetsi bacu bashya…Ndasaba kandi abaturage ko buri gihe bahora bazigenzura kuko izi ari inshingano za buri muturage wa Kenya.”

Yakomeje yibaza niba Urukiko rw’Ikirenga rwarakoze uko bikwiye kuva mu myaka ishize. Mu 2017 uru rukiko rwatesheje agaciro intsinzi ye Kenyatta ubwe. Nkuko inkuru ya BBC ikomeza ibivuga.

Ubwo yajyaga ku butegetsi byavuzwe ko Uhuru Kenyatta yumvikanye na visi perezida William Ruto ko azamushyigikira akamusimbura manda ye irangiye.

Gusa kuva mu 2018 Kenyatta yatangiye kwegerana n’uwahoze ari mucyeba we Raila Odinga, ndetse mu kwiyamamaza yumvikanye avuga ko Ruto atari “umuntu wo kwizerwa” ku mwanya wa perezida.

Ruto yatsinze aya matora mu buryo bwatunguye aba bacyeba be, nyuma y’uko yiyegereje cyane abaturage basanzwe bo hasi.

Biteganyijwe Uhuru Kenyatta agomba kumushyikiriza ubutegetsi mu gihe kitarenze iminsi irindwi uhereye nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga.  

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Babiri bafunzwe bakekwaho kurya imbwa no kuyiha abandi

Umusore witwa Ntawuhigimana Eric w’imyaka 24 na Karegeya Faustin w’imyaka 22 bo mu Karere ka Gatsibo bafunzwe bakekwaho kurya inyama z’imbwa bakanazigaburira undi muntu akazirya yabenshywe ko ari iz’ihene. Babasanze botsa inyama z’imbwa Amakuru atangwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko aba basore ari abashumba b’inka mu ifamu y’ahitwa i Rugarama mu Karere ka Gatsibo, bafashwe tariki ya 5 Nzeri 2022 barimo barya izo nyama. […]

todaySeptember 6, 2022 83

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%