Perezida Kagame, yifurije intsinzi Madamu Truss, mu butumwa yashyize kuri Twitter, kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022.
Yagize ati “Ndashimira [Liz Truss], ku bw’intsinzi yawe mu matora yo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Twiteguye kurushaho gushimangira umubano usanzwe uri hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda kandi tubifurije ihirwe”.
Ishyaka ry’abaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza, ku wa mbere tariki 05 Nzeri 2022 nibwo ryatoye Liz Truss nk’umuyobozi waryo, asimbuye Boris Johnson, bituma agomba no kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Liz Truss w’imyaka 47 yatsinze Rishi Sunak bari bahanganye ku majwi 81,326 mu gihe Sunak yagize amajwi 60,399. Iyi ntsinzi ije nyuma y’ibyumweru byinshi aba bombi bahataniye uyu mwanya.
Biteganyijwe ko Umwamikazi Elizabeth II yakirira Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza I Balmoral, umuhango uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022.
Umwamikazi arakira Boris Johnson amushyikirize ubwegure bwe, hanyuma yakire Liz Truss nk’Umuyobozi mushya w’ishyaka ry’aba-Conservateri, ari na we Minisitiri w’Intebe mushya.
Kuri uyu wa kabiri tariki 06 Nzeri 2022, François Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi yakiriye ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun ku cyicaro cy’ishyaka i Rusororo aho bombi bunguranye ibitekerezo ku nyungu z’impande zombi. Intumwa y’Ubushinwa yashimye umubano uriho hagati y’ibihugu byombi haba ku butegetsi ndetse no ku rwego rw’ishyaka riri ku butegetsi, mu bindi barebeye hamwe ni ibijyanye n’uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi. Basezeranyije kandi guharanira kunoza umubano. […]
Post comments (0)