Inkuru Nyamukuru

Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi yakiriye Ambasaderi mushya w’u Bushinwa

todaySeptember 6, 2022 261

Background
share close

Kuri uyu wa kabiri tariki 06 Nzeri 2022, François Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi yakiriye ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun ku cyicaro cy’ishyaka i Rusororo aho bombi bunguranye ibitekerezo ku nyungu z’impande zombi.

Intumwa y’Ubushinwa yashimye umubano uriho hagati y’ibihugu byombi haba ku butegetsi ndetse no ku rwego rw’ishyaka riri ku butegetsi, mu bindi barebeye hamwe ni ibijyanye n’uruzinduko rw’abakuru b’ibihugu byombi.

Basezeranyije kandi guharanira kunoza umubano.

Ngarambe yashimiye iyi ntumwa kuri uru ruzinduko n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, yavuze ko byagize ingaruka zitaziguye ku baturage b’ibihugu byombi. Yashimye inkunga y’u Bushinwa mu gufasha Abanyarwanda guhangana n’icyorezo yorezo cya Covid-19.

Ngarambe yavuze ko, ku rwego rw’ishyaka, habayeho guhanahana ubumenyi binyuze mu ngendoshuri hagati y’abakada ba CPC na RPF Inkotanyi, kandi byagiriye akamaro kanini abenegihugu bo mu bihugu byombi by’ibivandimwe.

Uretse kuba FPR Inkotanyi na CPC bihuriye ku kuba ari amashyaka ayoboye ibihugu abarizwamo, ni n’amwe yagize uruhare runini mu rugamba rwo kubohoza ibihugu byayo.

FPR Inkotanyi niyo yatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 ibigeraho mu 1994, mu gihe CPC mu mwaka wa 1921 yatangije urugamba rwo kubohora u Bushinwa ibukura ku ngoma y’igitugu y’ishyaka Kuomintang, umugambi usohozwa mu mwaka wa 1949.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kenya: Uhuru Kenyatta yavuze ko azatanga ubutegetsi mu mahoro

Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya urangije manda ebyiri yemererwa n'amategeko, ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga ku byavuye mu matora yo mu kwezi gushize. Ntiyigeze avuga uwatsinze William Ruto mu izina cyangwa ngo amushime ko yatsinze. Kenyatta yari ashyigikiye Raila Odinga wari uhanganye na visi perezida we Ruto. Ariko Ruto yatsinze Raila amurusha amajwi macye, kuwa mbere iyi ntsinzi yemejwe bidasubirwaho n’Urukiko rw’Ikirenga ko ifite ishingiro nyuma yo gutesha […]

todaySeptember 6, 2022 52

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%