Inkuru Nyamukuru

Umwamikazi w’u Bwongereza yakiriye Liz Truss nka Minisitiri w’intebe mushya

todaySeptember 6, 2022 147

Background
share close

Liz Truss yatangiye inshingano ze nka Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza nyuma yo kubonana n’Umwamikazi w’u Bwongereza nk’uko bisanzwe mbere yo gutangira inshingano.

Byitezwe ko ahita atangaza abagize Guverinoma ye mbere y’inama izabahuza ku munsi w’ejo.

Ishyaka ry’abaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza, ku wa mbere tariki 05 Nzeri 2022 nibwo ryatoye Liz Truss nk’umuyobozi waryo, asimbuye Boris Johnson, bituma agomba no kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Liz Truss w’imyaka 47 yatsinze Rishi Sunak bari bahanganye ku majwi 81,326 mu gihe Sunak yagize amajwi 60,399. Iyi ntsinzi ije nyuma y’ibyumweru byinshi aba bombi bahataniye uyu mwanya.

Madamu Liz ateye ikirenge mu cya Margaret Thatcher na Theresa May, nk’umugore wa gatatu ubaye Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza.

Liz Truss abaye Minisitiri w’Intebe wa kane wo mu ishyaka rye kuva mu 2015.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu mezi 8 ashize ibiza byahitanye abantu 137

Ministeri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza tariki 3 Nzeri 2022, abantu 137 bahitanywe n’ibiza naho abagera kuri 271 barakomereka. Abaturage barasabwa kwirinda no gukumira ibiza Hishamunda Alphonse, umuyobozi ushinzwe gukumira ibiza muri MINEMA, tariki ya 5 Nzeri 2022 yatangarije Kigali Today ko hari ibiza abaturage ubwabo bagiramo uruhare, bakabikumira kandi bigakunda. Hishamunda avuga ko ibiza byangije ibintu byinshi mu mezi 8 ashize, kuko byasenye […]

todaySeptember 6, 2022 63

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%