Inkuru Nyamukuru

Abayobozi babiri bakuru muri Cogebanque bari mu maboko y’ubugenzacyaha

todaySeptember 7, 2022 1473

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatanze dosiye y’urubanza ku bayobozi babiri bakuru muri Cogebanque, batawe muri yombi ku ya 1 Nzeri bakekwaho gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Aba bayobozi batawe muri yombi ni Joel Kayonga, umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi, na George Ndinzihiwe wari ushinzwe inguzanyo muri Cogebanque.

Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, ku wa kabiri, tariki ya 6 Nzeri, yatangarije the New Times ko amadosiye y’aba bakekwa bombi yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Ntabwo amakuru arambuye kuri uru rubanza yashyizwe ahagaragara, gusa aba bayobozi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu Karere ka Gasabo.

Biteganijwe ko Ubushinjacyaha buzasuzuma dosiye mbere yo gufata icyemezo cy’uko aba bakekwa bagezwa imbere y’urukiko.

Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro gihanwa n’ingingo ya 12 y’itegeko ryerekeye gukumira ruswa.

Ukekwaho icyaha iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Indyo yuzuye niyo nkingi y’ubuzima bwiza, amahoro n’Iterambere – Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri, muri Kigali Convention Centre, yitabiriye Inama y'abagore b'abakuru b'ibihugu mu ihuriro rya (AGRF2022). Ku munsi wa kabiri w'inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi, (AGRF2022), ibiganiro byabimbiriwe n'Inama y'abagore b'abakuru b'ibihugu, aho baganiriye ku cyakorwa kugira ngo buri wese ku Mugabane wa Afurika abashe kubona indyo yuzuye. Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yagaragaje ko uru ari urwego rwiza rwo […]

todaySeptember 7, 2022 60

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%