Gervais Ndirakobuca yari Minisitiri w’umutekano n’iterambere rusange
Mu nama idasanzwe y’inteko ishingamategeko yatumijweho ejo ku wa kabiri, Gervais Ndirakobuca yemejwe ijana kw’ijana n’abagize inteko ishingamategeko 113 bose bari bitabiriye iyi nteko.
Gervais Ndirakobuca yariasanzwe ari Minisitiri w’umutekano n’iterambere rusange.
BBC yatangaje ko, Izina rye ryatanzwe n’umukuru w’igihugu, bikaba bitaramenyekana impamvu nyirizina asimbuye Alain-Guillaume Bunyoni kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Hagati aho, ibi bibaye nyuma y’ibimaze imisi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko hari hamaze iminsi ukutumvikana hagati ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na Alain-Guillaume Bunyoni wari Minisitiri w’intebe kuva mu 2020 Perezida Ndayishimiye agiye ku butegetsi.
Mu cyumweru gishize, mu nama y’ishyaka CNDD-FDD, Perezida Ndayishimiye yagejeje ijambo ku bayitabiriye, nubwo ntawe yatunze urutoki, yavuze ko hari “ibihangange” bishaka guhirika ubutegetsi bwe.
Gervais Ndirakobuca, azwiho ko ari somambike wa Perezida Ndayishimiye, akaba ari umwe mu bayobozi bakuru mu gipolisi cu’u Burundi.
Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ryafashe abantu batatu bakurikiranyweho kugira uruhare mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, bafatiwe mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ibiyobyabwenge byakozwe na Polisi mu Karere ka Nyabihu. Abafashwe ni Nizeyimana Patrick, Bizimana Didier, bafashwe ku wa mbere tariki ya 05 Nzeri ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi bafatirwa mu Mudugudu wa Rwandarugari, Akagali ka Gasura, Umurenge wa Jomba, bafite urumogi udupfunyika 3000, nyuma haza gufatwa umugore […]
Post comments (0)