Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri, muri Kigali Convention Centre, yitabiriye Inama y’abagore b’abakuru b’ibihugu mu ihuriro rya (AGRF2022).
Ku munsi wa kabiri w’inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi, (AGRF2022), ibiganiro byabimbiriwe n’Inama y’abagore b’abakuru b’ibihugu, aho baganiriye ku cyakorwa kugira ngo buri wese ku Mugabane wa Afurika abashe kubona indyo yuzuye.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yagaragaje ko uru ari urwego rwiza rwo kuganira ku kibazo gikomeye mu Iterambere ry’umugabane wa Afurika. Avuga ko yizeye ahazaza h’impinduramatwara mu buhinzi hazaba heza.
Ati: “Kimwe mu bintu nyamukuru bitera ibura ry’ibiribwa muri Afurika ni amakimbirane, akura abantu mu byabo bigatuma batabasha kubyaza umusaruro ubutaka bwabo.”
Yakomeje avuga ko hagomba kuzirikanwa ko abaturage b’ibihugu bya Afurika bafitiwe umwenda wo kugira umubumbe mwiza, ukungahaye ku biribwa n’ubuzima bwiza.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rwiremyemo kwikira ibisubizo aho yagaragaje ko ubu 80% y”imbuto zo guhinga zitunganyirizwa Imbere mu gihugu.
Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, wavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwiyemeza impinduka zitajenjetse ziteza imbere ubuhinzi, nk’ifatizo ry’iterambere ry’ubukungu ndetse bigakorera hamwe mu guhindura ubuhinzi bwa Afurika. Iyi nama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika ibaye ku nshuro ya 12, nyuma yuko yari imaze igihe itaba bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Yitabiriwe nababarirwa mu bihumbi baturutse hirya no hino ku isi barimo abanyacyubahiro nk’ abakuru b’ibihugu, abafasha b’abakuru b’ibihugu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bari mu rwego rw’iterambere ry’ubuhinzin’ubworozi. biteganyijwe ko izamara iminsi 5.
Post comments (0)