Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, yakiriye mugenzi we wa Niger, Mohamed Bazoum uri mu Rwanda aho yitabiriye ihuriro rya (AGRF2022).
Perezida Kagame na mugenzi we Bazoum bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye n’inyungu hagati y’u Rwanda na Niger.
Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum yari aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko uretse Perezida wa Niger, abandi bakiriwe na Perezida Kagame barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza wa Commonwealth, Patricia Scotland ndetse na Alvaro Lario Perezida w’ikigega mpuzamahanga gishinzwe guteza imbere ubuhinzi “IFAD’’.
Ibiganiro baganiriye harimo uburyo bwo kwimakaza no gushyira imbaraga muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere ubuhinzi ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.
Aba bayobozi bombi bari mu Rwanda mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ Ubuhinzi muri Afurika yiswe African Green Revolution Forum (AGRF 2022 Summit) iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 – 09 Nzeri 2022.
Patricia Scotland, akigera mu Rwanda yatangaje ko yongeye kugaruka mu rw’imisozi igihumbi, yaherukagamo mu nama ya CHOGM yabereye i Kigali muri Kamena uyu mwaka, ndetse yongera gutorerwa umwanya w’ubunyamabanga bwa Commonwealth.
Inama ngarukamwaka y’Ihuriro mpuzamahanga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRF 2022), ibaye ku nshuro ya 12 ikaba.
Yitabiriwe nababarirwa mu bihumbi baturutse hirya no hino ku isi barimo abanyacyubahiro nk’ abakuru b’ibihugu, abafasha b’abakuru b’ibihugu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bari mu rwego rw’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan, ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriwe na mugenzi we Col. Gen. Zakir Asker Oglu Hasanov. Minisitiri Murasira, ari muri Azerbaijan aho yitabiriye Imurikabikorwa Mpuzamahanga rya 4 rya Gisirikare (ADEX-2022), n’Imurikabikorwa rirebana n’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, ibikoresho byifashishwa mu guharanira Umutekano n’Ubutabazi (ECUREX CASPIAN-2022). Ayo ma murikabikorwa yombi arimo kubera mu murwa mukuru, Baku muri […]
Post comments (0)