Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, yakiriye mugenzi we wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya AGRF2022.
Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye Philip Mpango, Visi Perezida wa Tanzania, nawe witabiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi, AGRF2022.
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 05 Nzeri 2022. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
U Rwanda rwakiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi, AGRF2022, guhera tariki ya 5 kugera ku ya 9 Nzeri. Iyi nama izaberamo ibiganiro bizibanda ku gushakira hamwe ibisubizo bikibangamiye intego yo kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, wavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwiyemeza impinduka zitajenjetse ziteza imbere ubuhinzi nk’ifatizo ry’iterambere ry’ubukungu ndetse bigakorera hamwe mu guhindura ubuhinzi bwa Afurika.
Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF), yaherukaga kubera mu Rwanda hagati ya tariki ya 8-11 Nzeri 2020.
Post comments (0)