Inkuru Nyamukuru

Polisi y’ u Rwanda yasezeye mu cyubahiro abapolisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

todaySeptember 13, 2022 399

Background
share close

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 13 Nzeri, Polisi y’u Rwanda, yasezeye ku mugaragaro abapolisi 155 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, giherereye ku Kacyiru.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’abayobozi bakuru bungirije ba Polisi aribo; DIGP Felix Namuhoranye, ushinzwe ibikorwa na DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ushinzwe imiyoborere n’abakozi.

Minisitiri Gasana yashimiye abasezeweho ku bwitange bwabaranze avuga ko igihugu kizirikana “uruhare bagize mu kubaka igihugu twifuza.”

Minisitiri Gasana yagize ati: ” Ubwitange, umurava, ubunyamwuga ndetse n’ikinyabupfura byabaranze mu kazi ntibyapfuye ubusa kuko aribyo shingiro ry’umutekano n’iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho. “

Yabibukije ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, inshingano zabo zo kurwanya no kwanga icyahungabanya umutekano cyose zikomeza. Ati: “igihugu kizakomeza gukenera umusanzu wanyu mu nzira y’iterambere.”

Minisitiri w’umutekano yabasabye gukomeza gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage mu bikorwa by’iterambere no kubungabunga umutekano n’ituze rusange baharaniye.

IGP Munyuza yabashimiye uruhare bagize mu gucunga umutekano, ubwitange ku kazi n’ubunyangamugayo bwabaranze.

Yagize ati: “Ndabashimira mwese ku bwo gukunda Igihugu, kucyitangira, kugikorera ndetse bamwe muri mwe mukaba mwararwanye n’urugamba rwo kukibohora.”

Yashimiye imiryango baturukamo uburyo yakomeje kubaba hafi mu rugendo rwabo bakihanganira kubaho igihe kinini batari hafi yabo kubera imiterere y’akazi n’inshingano bari bafite.

Yagize ati:” Akazi ko kurwanya no kwanga icyahungabanya umutekano cyose karakomeza. Ntibisaba kuba uri umupolisi cyangwa hari uwagushinze ako kazi. Muzakomeze gukorana na Polisi y’u Rwanda ndetse no kwigisha abakiri bato mu kazi kugira ngo bakomeze kubafataho urugero.”

Abasezerewe ku mirimo yabo barimo Abakomiseri (CP) babiri; Joseph Zikama Mugisha wari umuyobozi ushinzwe igenamigambi no guhuza ibikorwa mu kigo cyo mu Karere gishinzwe imicungire y’imbunda ntoya n’amasasu (RECSA) na Dr. Daniel Nyamwasa, usanzwe ari umuyobozi w’ibitaro bya Kacyiru.

Abari bafite ipeti rya ’Assistant Commissioner of Police (ACP)’ ni Benoit Sindayiheba Kayijuka, wari umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano (Canine Brigade), na Jean Baptiste Ntaganira, wari umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

CP (rtd) Mugisha wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimiye Guverinoma na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko babafashije mu gusohoza inshingano zabo.

Yagize ati:” Twishimiye kuba bamwe mu bari bagize uyu muryango mugari wa Polisi y’u Rwanda kandi tukaba twarabashije gutanga umusanzu wacu. Ni iby’agaciro n’icyubahiro gikomeye kuba twarakoreye igihugu cyacu kandi tuzakomeza kubikora no mu buzima bushya tugiye kwinjiramo.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 yatangiye kuburana mu mizi ku byaha akurikiranyweho byo gusindisha umwana utujuje imyaka y’ubukure no kumusambanya. Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 25. Ni urubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko Ndimbati yaburanye hakoreshejwe ikoranabuhanga ari muri gereza ya Nyarugenge. Ubushinjacyaha bwongeye kugaragaza ibyaha bukurikiranyeho Ndimbati, harimo icyaha cyo gusindisha umwana utarageza ku myaka y’ubukure, yarangiza akamusambanya. Ni ikirego Ubugenzacyaha […]

todaySeptember 13, 2022 87

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%