Inkuru Nyamukuru

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25

todaySeptember 13, 2022 87

Background
share close

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, kuri uyu wa 13 Nzeri 2022 yatangiye kuburana mu mizi ku byaha akurikiranyweho byo gusindisha umwana utujuje imyaka y’ubukure no kumusambanya. Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 25.

Ni urubanza rwaburanishirijwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko Ndimbati yaburanye hakoreshejwe ikoranabuhanga ari muri gereza ya Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwongeye kugaragaza ibyaha bukurikiranyeho Ndimbati, harimo icyaha cyo gusindisha umwana utarageza ku myaka y’ubukure, yarangiza akamusambanya.

Ni ikirego Ubugenzacyaha bwakiriye cya Kabahizi Fridaus tariki 9 Werurwe 2021, wareze ko Ndimbati yamusambanyije akabyara abana babiri b’impanga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa yasambanyijwe mu ijoro ryo ku wa 24-25 Ukuboza 2019, nyuma yo gusindishwa na Ndimbati wamuhaye Amarula, akamubeshya ko atari inzoga ahubwo ari amata avanze na chocolat.

Ubushinjacyaha bwasabiye Ndimbati gufungwa imyaka 25 kubera ko ibimenyetso byerekana ko yasambanyije umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (18) iteganywa n’itegeko.

Ndimbati yireguye ahakana ibyaha ashinjwa, asobanura ko uwitwa Kabahizi Fridaus ashinjwa gusambanya akiri umwana atari byo kuko baryamanye yujuje imyaka y’ubukure.

Ndimbati agaragaza ko uwo mukobwa yavutse ku wa 1 Mutarama 2002, aho kuba muri Kamena 2022 nk’uko icyemezo cy’amavuko cya Kabahizi kibigaragaraza.

Ndimbati akomeza yemeza ko itariki baryamaniyeho atari 24 Ukoboza 2019 ahubwo ari ku itariki 2 Mutarama 2020 kuko ibyo ubushinjacyaha buvuga imiterere y’icyaha atari byo kuko habayeho gushaka indoke.

Yasobanuyeho Kabahizi Fridaus yashutswe n’abantu bamubwiraga ko agomba guhabwa miliyoni 5frw, agakodesherezwa inzu y’ibuhumbi 300 Frw n’umukozi byose bigakorwa na Ndimbati.

Uru rubanza ruzasomwa tariki ya 29 Nzeri 2022 saa Cyenda z’amanywa.

Ndimbati yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2022, akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gusambanya umwana utagejeje igihe cy’ubukure bikamuviramo kubyara abana b’impanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uturere twasabwe kujya dutanga amafaranga afasha abari mu bigo ngororamuco

Minisitiri Gatabazi yasabye Uturere gushakira isoko ry’ibyo abagororerwa Iwawa bakora Minisitiri Gatabazi abitangaje mu gihe ubuyobozi bw’Intara n’Uturere dusura urubyiruko rugororwa mu bigo bya NRS, Intara y’Iburasirazuba ikaba ifite urubyiruko 595 bari Iwawa. Minisitiri Gatabazi avuga ko gusura abaturage ari byiza, ariko igikenewe ari ugufasha abavuye Iwawa gusubira mu buzima bwiza, gufashwa kubona imirimo no gukorana nabo mu kugaragaza abacuruza ibiyobyabwenge. Avuga kandi ko uturere tugomba guteganya amafaranga yita ku […]

todaySeptember 13, 2022 200

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%