Inkuru Nyamukuru

Abayobozi ku rwego rw’isi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa

todaySeptember 21, 2022 159

Background
share close

Abakuru b’ibihugu kw’isi ku wa kabiri basabye ko hagira igikorwa vuba na bwangu kugirango ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kw’isi kibonerwe umuti. Bafite ubwoba ko iki kibazo gishobora gukomera mu mwaka utaha ku bw’intambara muri Ukraine.

Ku ruhande rw’inteko rusange ngarukamwaka ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, abayobozi mu bihugu by’u Burayi, Reta zunze ubumwe za Amerika, ubumwe bwa Afrika na Espanye bahuriye mu nama baganira kibazo cy’umutekano w’ibiribwa yateraniye i New York.

Itsinda ry’ibihugu birindwi bikize kw’isi, mu nama yabihuje muri Kamena uyu mwaka mu Budage, bemeye gutanga miriyari eshanu z’amadolari yo kurwanya ubukene bw’ibiribwa. Ariko Chancellor w’u Budage, Olaf Scholz yavuze ko hakiri ibyihutirwa gukora.

Chancellor Scholz atunga urutoki u Burusiya kuba ari bwo ntandaro yikibazo kugeza ubu, nyuma yo kugaba igitero kuri Ukraine. Nk’uko VOA ibitangaza.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nawe wari muri iyi nama, ubwo yagezaga ijambo ku bayitabiriye, yagaragaje ko muri iyi myaka ya vuba hari intambwe ikomeye yatewe mu gukemura ikibazo cy’ibiribwa ku isi ariko ko icyorezo cya Covid-19, amakimbirane hirya no hino n’ubwiyongere bw’ubushyuhe biri mu bikomeje kugira ingaruka ku biribwa bigasubiza inyuma iterambere ryagezweho by’umwihariko bikagira ubukana muri Afurika kurenza ahandi.

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ishoramari rifatika mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi kandi ko ayo ari amahirwe y’ubufatanye bw’ibindi bice na Afurika.Prezida Joe Biden biteganyijwe ko ageza ijambo ku nteko rusange ya ONU, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma kuri uyu wa gatatu.Umunyamabanga we ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken yavuze ko Perezida atangaza indi mfashanyo nshyashya ya Amerika kuri icyo kibazo.

Perezida w’u Bufaransa, Emmnuel Macron ku wa kabiri, yavuze ko igihugu cye kizafasha mu gutanga ubwato buzatwara ingano za Ukraine muri Somaliya kugeza ubu yugarijwe n’inzara.

U Burusiya buvuga ko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ryatewe n’ibihano bwafatiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba.

Ni mugihe Amerika yo ivuga ko ibyo bihano bitafatiwe urwego rw’ubuhinzi hamwe n’ibindi bikenerwa by’ibanze mu buzima bwa buri munsi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bamporiki yasabiwe gufungwa imyaka 20 agatanga n’ihazabu ya miliyoni 100Frw

Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, aburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, ashinjwa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa, nyuma Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya miliyoni 100Frw. Ibyaha Bamporiki aregwa ni icyo kwakira indonke ya miliyoni 5Frw no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze […]

todaySeptember 21, 2022 92

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%