Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi Edouce Softman yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe

todaySeptember 21, 2022 135

Background
share close

Umuhanzi Edouce Softman na Nyinawumuntu Rwiririza Delice bamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwabo, nyuma y’iminsi bemeranyije kubana akaramata.

Inkuru y’ubukwe bw’aba bombi yamenyekanye ubwo bashyiraga hanze integuza y’ubukwe bwabo, kuri uyu wa gatatu tariki 21 Nzeri 2022.

Ku wa 28 Kanama 2022, mu birori byabereye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu, nibwo Rwiririza Delice witabiriye Miss Rwanda, yambitswe impeta y’urukundo (Fiançailles), ndetse yatangaje ko atatinze kubwira ‘Yego’ umukunzi we w’ubuziraherezo.

Rwiririza yitabiriye Miss Rwanda 2020 ahagarariye Intara y’Iburengerazuba, abasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy’abakobwa 20 bagiye mu mwiherero.

Rwiririza kandi aherutse gusoza amasomo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga (UTB), aho yize ibijyanye na ‘Airport Operation’.

Nkuko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire (Invitation), Edouce Softman na Rwiririza, ubukwe bwabo buzaba ku wa 3 Ukuboza 2022 nubwo nta yandi makuru y’ubukwe bwabo bigeze batangaza.

Edouce Softman ni izina rizwi cyane mu muziki w’u Rwanda ndetse imwe mu ndirimbo yamenyekaniyeho ni iyitwa “Akandi ku mutima”, iyitwa “Ntafatika” yakoranye na Humble Jizzo, “Oxygen”, “My love”, “Ni wowe” n’izindi nyinshi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza bahuguwe ku kurwanya inkongi

Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi n'ubutabazi (Fire and Rescue Brigade) ryahuguye abagera kuri 200 batujwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Busanza, Akagari ka Karama mu murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Ubwo yatangaga aya mahugurwa, ku wa mbere tariki 19 Nzeri, Inspector of Police (IP) Boniface Runyange yabasobanuriye inkomoko y'inkongi n'uko zishobora kwaduka aho batuye cyane izitezwa n'imikoreshereze y'amashanyarazi ndetse na gaze zikoreshwa mu guteka n'uburyo bakwirwanaho bakazizimya […]

todaySeptember 21, 2022 160

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%