Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT) kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregamo umunyemari akaba ari na we wateguye Jenoside mu 1994 yakorewe abatutsi, Félicien Kabuga.
Uru rubanza rwabaye adahari aho bivugwa ko Kabuga ameze neza ntakibazo afite, ariko yanze kwitabira iburanisha, cyangwa gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga.
Mu nama zabanjirije iburanisha, Kabuga yari yaratanze ikirego asaba ko itsinda ry’abamwunganira ryahinduka, bityo urubanza rwe rukaba ruhawahagaritswe mu gihe hategerejwe icyemezo ku bujurire bwo guhindurirwa umwunganira mu mategeko.
Urukiko rwemeje ko afite ubwo burenganzira bwo guhindura umwunganira ariko rwemeza ko iburanisha rizakomeza hagati aho.
Uyu musaza w’imyaka 87 wahoze ari umwe mu baherwe mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, gukangurira runanda gukora Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye gukora Jenoside, gutoteza abantu ku mpamvu za Politike, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kabuga ni we washinze aba na Perezida wa Comité d’Initiative ya Radio Télévision Libre des Milles Collines (RTLM).
Iyo Radio ishinjwa kuba yarabibye inashimangira urwango rushingiye ku moko no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe kubarimbura.
Ubushinjacyaha bwatanze ibirego n’ibimenyetso bikubiye muri izi ngingo zombi zerekana uburyo Kabuga yakoresheje umutungo we (miliyoni zisaga 1 y’amadolari yari kuri konti ya banki mu 1994), uruhare ndetse n’isano yari afitanye n’uwahoze ari perezida Juvenal Habyarimana, kugira ngo atange imbaraga muri gahunda yo kwica abatutsi.
Umushinjacyaha yavuze ko kuba Kabuga aburanishwa nyuma y’imyaka 28 yagiye akwepa ubutabera, urubanza rwe ruzagira uruhare runini mu kwerekana uburyo Jenoside yakozwe kandi kugezwa imbere y’ubutabera bizamurikira isi yose amateka ya jenoside yabaye mu Rwanda.
Umushinjacyaha yerekanye ko Kabuga yari umutunzi ukomeye. Yavuze ko nubwo atarakeneye gufata umuhoro cyangwa imbunda kugira ngo yice, yakoresheje imbaraga ze na radiyo (RTLM) ahamagarira ubwicanyi, ndetse atanga inkunga n’imyitozo no guha ibikoresho imitwe yitwara gisirikare; kugura, gutwara no gukwirakwiza intwaro, ibintu byateguraga jenoside.
Ibimenyetso by’ubushinjacyaha byagaragaje ko ibyo byakorewe mu bice bitatu by’ingenzi by’u Rwanda, muri Muhima na Kimironko mu mujyi wa Kigali no muri Gisenyi hafi y’umupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo- DRC, cyane cyane Goma.
Urugero nko mu nyubako ye, iri ku Muhima ubushinjacyaha bwavuze ko habaye icyicaro gikuru (HQ) n’ahantu hateraniraga Inama z’Impunzamigambi (umutwe w’ingabo witwaje warugamije kurwanya abatutsi) wakomokaga i Byumba aho Kabuga akomoka.
Indi mitwe yitwara gisirikare nayo yakiriwe mu rugo rwa Kabuga ku Kimironko. Bivugwa ko Kabuga yateye inkunga abari mu mitwe yitwaje intwaro bagera 50.000. Ubushinjacyaha bwavuze ko bwabonye abatangabuhamya 4 bari mu mitwe yitwaraga gisirikare bari mu nkambi ya Kimironko.
Ku Gisenyi, ubushinjacyaha bwerekanye ko hari ibiro bya Mouvement Republicain Nationale de Development (MRND), ishyaka ryari ku butegetsi icyo gihe.
Bavuga ko yatanze amafaranga n’intwaro, bikwirakwizwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko yo kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro.
Abatutsi biciwe i Gisenyi binyuze mu nkunga zatanzwe na Kabuga bajugunywe mu mva rusange hafi ya Meridien. Bivugwa ko yakoranye ku bufatanye na Bernard Munyagishari, Col Nsengiyumva na Samvura, perezida w’Impunzamigambi ku Gisenyi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko imitwe yitwaje intwaro yishe abantu ku Gisenyi yerekeje i Bisesero mu karere ka Karongi kugira ngo itange ubufasha bwo kurwanya abatutsi bari bashyize hamwe bagerageza kwirwanaho, ndetse basoje basubira gutanga raporo kwa Kabuga wari ku Gisenyi, kumubwira ko akazi kakozwe neza.
Artis Leon Ivey Jr wamamaye cyane ku izina rya Coolio mu muziki by’umwihariko mu njyana ya Rap, yitabye Imana afite imyaka 59. Coolio yitabye Imana ku myaka afite imyaka 59 y’amavuko Coolio wavutse mu 1963, yari umwe mu baraperi bakomeye, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu ijoro ryakeye nibwo inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye. Inzego z’umutekano zatangarije ikinyamakuru cya TMZ ko imbangukiragutabara zageze mu rugo […]
Post comments (0)