Inkuru Nyamukuru

NYARUGURU: Batanu bafatanywe ibilo birenga 570 by’imyenda ya caguwa

todaySeptember 29, 2022 119

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe, ku wa Gatatu, tariki ya 28 Nzeri, hafashwe abantu batanu bari batwaye ku magare imifuka 14 y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 573 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Abafashwe ni Musayidire Dieudonné w’imyaka 21, Ndayishimiye Eric w’imyaka 27, Manishimwe Olivier w’imyaka 18, Habumugisha Vianney w’imyaka 25 na Habinshuti Olivier w’imyaka 33, mu mudugudu wa Rushubi, Akagari ka Ngeri mu murenge wa Munini.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ”Twahawe amakuru n’abaturage batuye mu murenge wa Cyahinda ko hari abagabo batanu bari bahetse ku magare imifuka myinshi y’imyenda ya caguwa, hakaba hari imufuka ibiri muri yo basize mu rugo rudatuwemo rwo muri uwo murenge barakomeza. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kubafata, bafatirwa mu kagari ka Ngeri mu murenge wa Munini bafite imifuka 12 y’imyenda ya caguwa.”

Yakomeje agira ati: “Bakimara gufatwa bavuze ko bahawe ikiraka n’abagabo babiri bitwa Hakizimana Célestin na Hakizimana Oscar ubu bakiri gushakishwa, ngo babakurire iyo mifuka mu murenge wa Nyagisozi bayigeze mu isoko rya Ndego riherereye mu murenge wa Kibeho aho yari bugurishirizwe, basabwa kujya kwerekana urugo bari basizemo indi mifuka ibiri nayo irafatwa.”

SP Kanamugire yibukije ko magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe, ikadindiza iterambere ry’igihugu ndetse ingaruka mbi zayo zikagera ku baturage muri rusange, asaba buri wese kuyirinda no kuyirwanya.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye iyi myenda ya magendu ifatwa, maze akangurira n’abandi kujya bayatanga ku gihe magendu n’ibindi byaha bigakumirwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati) yagizwe umwere

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka 18 y’ubukure akanamuha ibisindisha. Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati) Ndimbati mu rubanza yaburanye yemera ko uwo mukobwa babyaranye ariko atari umwana kandi atigeze amunywesha ibisindisha. Bimwe mu bimenyetso Ndimbati yagaragaje birimo kumushinja ibinyoma, n’ibimenyetso bahimbye nk’ifishi y’ubuzima bw’umwana iriho Intara, Umudugudu n’icyiciro cy’Ubudehe kandi nyamara mu 2002 ibyo bitarabagaho. Yagaraje kandi ko […]

todaySeptember 29, 2022 159

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%