Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Ibisasu 15 byataburuwe ahakorwa umuhanda

todaySeptember 29, 2022 128

Background
share close

Mu Karere ka Rubavu aharimo gukorwa umuhanda uzahuza Umurenge wa Rugerero, Rubavu n’uwa Gisenyi, habonetse ibisasu 15 byari bitabye mu butaka. Ni ibisasu bishaje byabonetse mu nkengero z’umuhanda, bikaba bishoboka ko haboneka ibindi kuko atari ubwa mbere bihataburuwe.

Ni ibisasu bimaze igihe kirekire mu butaka

Mu mudugudu wa Gafuku mu Kagari ka Gikombe ahabonetse ibisasu, muri 1994 higeze kuba ingabo za FAR mbere yo guhunga zerekeza mu cyahoze cyitwa Zaïre.

Ibisasu byabonetse biri mu bwoko bw’ibiterwa hakoreshejwe imbunda, inzego zishinzwe umutekano zikaba zahise zibitwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise, yatangaje ko hamaze kuboneka ibisasu 15 kandi hari n’ibindi batarakuramo.

Agira ati “Ibisasu 15 byataburuwe kandi hari ibindi bitaratabururwa, twabimenyesheje inzego zishinzwe umutekano.”

Muri Kanama 2018 mu mudugudu wa Gafuku, nabwo hari hataburuwe ibisasu birenga 50 bicyekwa ko byasizwe n’ingabo za FAR zari zihafite ibirindiro.

Muri Nzeri 2021 mu kigo cy’amashuri cya TTC Gacuba, nabwo hari habonetse ibisasu 69.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

France: Rwamucyo ucyekwaho ibyaha bya Jenoside agiye kongera kugezwa imbere y’ubutabera

Ubutabera bw’u Bufaransa bwemeye kuburanisha ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Dr. Eugene Rwamucyo, w'imyaka 62. Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), Umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abatuye mu Bufaransa, yari yaratanze ikirego kuri Rwamucyo mu 2007. Rwamucyo arashinjwa kuba yaragize uruhare mu nama zateguye Jenoside, mu yahoze ari perefegitura ya Butare mu 1994, n'ibindi byaha bya […]

todaySeptember 29, 2022 82

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%