Yagaraje kandi ko kuri iyi fishi hariho ko yakingiwe Hepatite B, kandi nyamara iyo ndwara yari itaratangira gukingirwa. Ikindi ni uko igaragaza ko yakingiwe urukingo rwa nyuma mu mwaka wa 2024 bivuze ko uyu mukobwa yaba yarakingiwe ataravuka.
N’ubwo yagaragaje ko hari ibimenyetso Ubushinjacyaha buvuga atari byo, Ndimbati yemera ko uwo mukobwa babyaranye ariko atari umwana kandi atigeze amunywesha ibisindisha.
Ndimbati yasobanuriye urukiko uburyo yasabye uwo mukobwa kudakuramo inda, ahubwo amusezeranya ko umwana uzavuka azamurera, ati “natangiye gufasha uwo mugore kuva akibimbwira.”
Ndimbati yari yasabye urukiko ko rwamurenganura agafungurwa kugira ngo akomeze yirerere abana be, kuko abemera akaba yarabandikishije mu gitabo cy’irangamimerere.
Me Bayisabe wunganiraga Ndimbati yishimiye ubutabera bwahawe umukiriya we kuko byagaragaraga ko ifungwa rye ririmo ibyo yise akagambane.
Post comments (0)