Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK), bwatangije gahunda yo korohereza abakiriya bayo n’abandi bakeneye kuyigana, kuba bashobora gufungura konti bakoresheje telefone ngendanwa (Mobile Phones).
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi
Ibi bitangajwe nyuma y’uko kunwa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022, muri BK Arena habaye umuhango wo kumurikira abakiriya ‘Applications’ nshya ebyiri za telefone ngendanwa, zizajya zifashishwa n’abakiriya bayo batandukanye muri serivisi basanzwe babonera ku cyicaro cya Banki.
Ni muri gahunda ya BK izwi nka BK Digital Day, yo kwibutsa abakiriya ko bitakiri ngombwa ko serivisi zose umuntu yifuza azibonera gusa kuri banki, kuko hari izo ashobora kubona yifashishije telefone igendanwa cyangwa mudasobwa.
Zimwe muri izo serivisi zirimo kuba umuntu ashobora gufunguza konti muri BK bitamusabye kujya ku cyicaro cyayo, nk’uko byari bisanzwe bikora hamwe n’izindi serivisi zirimo kwishyura imisoro, bateganya kongeramo vuba.
Ubu washobora gufungura konti muri BK ukoresheje telefone ngendanwa
Uretse kuba uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga bufasha abakiriya kudakoresha amatike bajya kuri banki, ngo ni uburyo bwiza bufasha BK kugera ku bakiriya benshi kandi hatifashishijwe amashami yayo atandukanye ari hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, avuga ko bifuza ko abakiriya babo bazajya bicara aho bari hose bakabona serivisi za banki bakoresheje telefone zabo.
Ati “Twibaza ko iri koranabuhanga rizadufasha kugera ku ntego dushaka, yo kugira abakiriya benshi, bikazatuma twunguka birushijeho, n’abashoramari babo babone urwunguko rugaragara”.
Ati “Twerekanye ko umuntu azashobora gufungura konti yicaye mu rugo afite telefone ngendanwa gusa, ikindi dushaka kubwira abakiriya bacu ni uko ubu gusaba inguzanyo yo kugura inzu, cyangwa imodoka n’ibindi byose, akenshi umuntu yagombaga kujya muri banki akamara igihe abitegereje, nabyo turi mu nzira nziza yo kubishyira kuri telefone”.
BK ifite intego yo kugera byibuze mu myaka ibiri abakiriya bakoresha ikoranabuhanga gusa, ngo igenda ikomwa mu nkokora n’imbogamizi zitandukanye zirimo kuba nta bantu benshi bafite ubumenyi bwo gukora proguramu zifashishwa mu ikoranabuhanga.Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), John Rwangombwa, avuga ko icya mbere bareba ari uko ibigo bifite umutekano wizewe ku mafaranga y’abantu babigana.
Ati “Turi Banki y’amabanki, dufata iya mbere mu gushyira ikoranabuhanga mu buryo amabanki yishyurana hagati yayo, kuko anyura iwacu, natwe twateje imbere ikoranabuhanga mu gufasha uko yishyurana. Ubundi byakoraga amasaha 12 gusa, uyu munsi birakora amasaha 24/24, ariko igikomeye cy’ingenzi ni ukureba ko iri koranabuhanga ryizewe, ariko no ku kigo cy’imari muri rusange”.
Abitabiriye banyunzwe n’ibisobanuro bahawe ku ikoreshwa ry’ikorana
buhanga muri serivisi za BKKugeza ubu 40% by’abakiriya ba BK nibo bakoresha serivisi z’ikoranabuhanga, ariko bakaba bafite intego y’uko byibuze mu myaka ibiri bazaba bageze kuri 80%.
Habayeho no gususurutsa abitabiriye BK Digital Day
Itsinda ry’abasikare n’abapolisi b’u Rwanda 20, bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi bwo guhugura abandi, mu birebana no kurengera abana no kubarinda gushorwa mu gisirikare. Ni amahugurwa agamije kurinda abana gushorwa gisirikare Ni amahugurwa afite umwihariko wo kuba abayitabiriye bahugurwa mu rurimi rw’Igifaransa, kugira ngo bizaborohere kunoza ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, boherezwamo, cyane cyane mu bihugu byugarijwe n’intambara bivuga ururimi rw’Igifaransa. IP Alice Muhawenimana ni umwe mu bayitabiriye, wemeza ko ayitezeho kunoza […]
Post comments (0)