Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi, ku ya 30 Nzeri 2022 yayoboye inama nyunguranabitekerezo ihuje Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’ibyiciro bitandukanye, hagamijwe kuganira ku ngamba zo guteza imbere inganda ndangamuco z’ubuhanzi, guhuza ibikorwa no guha umurongo buri cyiciro mu iterambere ry’Igihugu.
Abari mu buhanzi basabwe guhuriza hamwe ibikorwa byabo
Iyi nama yitabiriwe n’ibyiciro by’abaririmbyi, abacuranzi, abategura ibitaramo, abareberera inyungu z’abahanzi, abavanga umuziki, abatunganya umuziki, abanyamakuru b’imyidagaduro, abashyushyarugamba, abanditsi n’abashoramari.
Bimwe mu bibazo byagaragarijwe Minisitiri Mbabazi, birimo ko abahanzi bakunze kugira ibibazo by’amikoro yo kuzamura ubuhanzi bwabo.
Si abahanzi gusa kuko mu nganda ndangamuco z’ubuhanzi bahuriye kuri iki kibazo cy’amikoro make.
Abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo kugaragaza ibyifuzo n’ibitekerezo bigamije gukemura bimwe mu bibazo bagihura nabyo.
Minisitiri Mbabazi aganaira n’abari muri muzika
Makanyaga Abdul ni umuhanzi wo hambere na we ari mu bitabiriye iyi nama, yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ikwiye gushyigikira ibikorwa bya Muzika, kugira ngo bifashe abawukora gutera imbere.
Ati “Amikora make, ubushobozi buke biri mu bituma umuziki wacu udatera imbere kandi byose bituruka kutabona abawushyigikira”.
Ibibazo byakunze kugarukwaho ni ukubakorera ubuvugizi ibihangano by’abahanzi bakiri bato bikazamuka, bigatezwa imbere ndetse n’abamaze kwinjira mu muziki ugakomera bafashwe kuwagura ukarenga imbi z’Igihugu.
Mbere yo gukina na Marine FC, ikipe ya Rayon Sports mu Karere ka Rubavu yasuye abana biga ku kigo cy’amashuri cya G.S.St Joseph Muhato, bisanzurana n’abakinnyi inabagenera impano, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022. Byari ibyishimo ku banyeshuri Muri ibi birori byabereye kuri iryo shuri rihererereye mu Murenge wa Rubavu Akarere ka Rubavu, abakinnyi batandukanye ba Rayon Sports ndetse n’abayobozi baganiye n’abana biga muri iki kigo, ndetse […]
Post comments (0)