Abanyamuryango ba Koperative ‘Dukunde Kawa’ ifite icyicaro mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, barishimira kwiyubakira uruganda rukaranga kawa, rufite imashini yabatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 120.
Ni uruganda rufite ubushobozi bwo gukaranga ibiro 100 bya kawa mu isaha, aho abahinzi bishimira iryo terambere rivuye mu mbaraga zabo, bakaba bizeye ko umusaruro wabo ugiye kurushaho kugira agaciro.
Babivugiye mu muhango wo gutaha urwo ruganda ku mugaragaro wabaye ku itariki 29 Nzeri 2022, aho bagaragarije ubuyobozi ibyishimo batewe n’iryo terambere bagezeho.
Rwihandagaza Felicien ati “Iyi mashini twiguriye ije kudufasha kuzamura agaciro k’umusaruro wacu wa kawa. Ikawa yanteje imbere ubu mu rugo narubatse, abana biga neza iterambere iwanjye ntiwareba, ariko iyi mashini ije ari akarusho kuko tugiye kwikarangira kawa yacu tukaba tutazongera kujya kuyitunganyiriza ahandi”.
Uwo muyobozi yavuze ko Koperative Dukunde kawa ikomeje kuzamura iterambere, aho mu mwaka ushize binjije Miliyari imwe na miliyoni 129, bakaba muri uyu mwaka biteguye kwinjiza asaga 1,200,000,000Frw.
Muri iyo Koperative igemura toni zisaga 190 buri mwaka ku masoko mpuzamahanga, ubu kawa idakaranze yaguraga amafaranga 8,000 ku kilo iragura 15,000 Frw, ibyo bikaba ari inyungu ku munyamuryango no ku muturage ukunda kunywa kawa.
Ubwo batahaga urwo ruganda
Eric Ruganintwari wari ahagarariye Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), yashimye iterambere ryagezweho n’abanyamuryango ba Koperative Dukunde kawa, avuga ko kuba bungutse uruganda rukaranga kawa biri mu bizamura iterambere ry’umuturage n’iry’igihugu.
Yemeza ko kawa ari igihingwa cya kabiri mu gihugu mu kwijnjiza amadevise menshi inyuma y’icyayi, aho mu mwaka ushize yinjije miliyoni zigera muri 60 z’Amadorari, mu gihe icyayi aricyo kiza ku isonga aho cyinjiza Amadorari asaga miliyoni 80”.
Guverineri Nyirarugero Dancille yashimye imikorere myiza ikomeje kuranga abo bahinzi, abasaba gukomeza kwita ku ikawa yabo, bongera ubuso bayihingaho ku buryo umusaruro wiyongera mu bwiza no mu bwinshi.
Koperative Dukunde kawa iterwa inkunga n’umuryango USADF, ikomeje gufasha abanyamuryango mu mibereho yabo aho bose uko ari 1193 bari muri Ejo Heza, bakaba bamaze kuzigamirwa amafaranga agera kuri miliyoni 43.
Umuyobozi wa Koperative Dukunde Kawa, Mubera Céléstin
Ubwo batahaga urwo ruganda kandi hatanzwe inka 46 ku banyamyuryango, ndetse hemezwa n’amafaranga miliyoni 20 zigiye guhabwa amwe mu matsinda akiri hasi mu kuyafasha kurushaho kwiyubaka.
Post comments (0)