Inkuru Nyamukuru

Indonesia: Abarenga 170 baraye bapfuye mu mvururu zakurikiye umupira w’amaguru

todayOctober 2, 2022 189

Background
share close

Abantu 174 bapfiriye muri stade y’umupira w’amaguru muri Indonesia abandi barenga 180 barakomereka nyuma y’imvururu zavutse nyuma y’ umukino wahuzaga amakipe y’amakeba muri iki gihugu ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2022 mu gace ka Malang, East Java.

Ibi byabaye nyuma y’umukino wari wahuje ikipe ya Arema FC yari yakiriye umukino na Persebaya Surabaya FC yari yayisuye.

Umukino warangiye ikipe ya Arema FC yari iri mu rugo itsinzwe ibitego 3-2, maze bituma abafana bayo bagera mu bihumbi bitatu biroha mu kibuga batangira gusagarira bagenzi babo.

Ibi byatumye polisi ibateramo ibyuka biryana mu maso, biba intandaro yo gutuma stade yose ya Kanjuruhan yari irimo abafana bagera ku bihumbi mirongo ine (40 000) ivurungana, benshi babyiganira ku muryango basohoka, bituma bamwe bahasiga ubuzima.

Ibi nibyo byago bya mbere bikomeye bibaye mu mateka ya ruhago.

Abari bari aho b’abatangabuhamya bavuze ko polisi yakomeje kumisha urufaya rw’ibyuka biryana mu maso kuri stade uko abafana nabo bakomezaga kuvurungana nyuma yo guhungisha abakinnyi b’ikipe ya Persebaya Surabaya FC, bituma umuvurungano nawo ukomeza kwiyongera cyane.

Ababishinzwe bavuga ko uyu mubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko mu bakomeretse harimo abarembye bikabishe nabo bashobora gupfa.

Perezida wa Indonesia Joko Widodo yategetse ko imikino yose y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu isubikwa kugeza ubwo hazakorwa iperereza ryimbitse ku cyateye izi mvururu.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA, rivuga ako ibyuka biryana mu maso bitagomba gukoreshwa, yaba polisi cyangwa abandi bashinzwe umutekano kuri sitade z’umupira w’amaguru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Koperative yiguriye imashini ya Miliyoni 120Frw ikaranga ikawa

Abanyamuryango ba Koperative ‘Dukunde Kawa’ ifite icyicaro mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, barishimira kwiyubakira uruganda rukaranga kawa, rufite imashini yabatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 120. Ni uruganda rufite ubushobozi bwo gukaranga ibiro 100 bya kawa mu isaha, aho abahinzi bishimira iryo terambere rivuye mu mbaraga zabo, bakaba bizeye ko umusaruro wabo ugiye kurushaho kugira agaciro. Babivugiye mu muhango wo gutaha urwo ruganda ku mugaragaro wabaye […]

todayOctober 2, 2022 58

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%