Inkuru Nyamukuru

BUGESERA: Yafatanywe iwe mu rugo moto bicyekwa ko yibwe

todayOctober 3, 2022 63

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Bugesera yafatiye moto yibwe yo mu bwoko bwa TVS RF 436 H mu rugo rw’uwitwa Frederick Rusanganwa ufite imyaka 38 y’amavuko, mu mudugudu wa Gakoni, akagari ka Kamabuye, mu murenge wa Shyara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kw’iyi moto, kwaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto nyuma yo kuyibura aho yari yayiparitse ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri.

Yagize ati:”Twahawe amakuru na nyiri moto avuga ko abuze moto ye aho yari iparitse, ubwo yari ari mu kabari gaherereye mu murenge wa Ntarama, mu Kagari ka Kanzenze kandi ko yari ifite ikoranabuhanga rya GPS. Hahise hatangira ibikorwa byo kuyishakisha hifashishijwe GPS iza gufatirwa mu rugo rwa Rusanganwa ruherereye mu mudugudu wa Gakoni ku isaha ya saa mbiri n’igice zo kuri uwo mugoroba ahita atabwa muri yombi.”

SP Twizeyimana yashimiye nyiri moto watanze amakuru yatumye moto ifatwa asaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze.

Yagize ati:”Abantu bakwiye gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu kwiba. Hari imirimo myinshi umuntu yakora akiteza imbere aho guhitamo nabi yishora mu bujura bumuviramo gufungwa.”

Rusanganwa yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ruhuha kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe moto yari yibwe yamaze gusubizwa nyirayo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya imisengere y’abatumva ntibavuge, bo nta bicurangisho bakeneye

Bitwa ’Kigali Deaf Fellowship’ bakaba basengera buri cyumweru ku Kicukiro, mu nzu y’Umuryango Nyarwanda ubafasha guhindura Bibiliya mu rurimi rw’Amarenga (RSLBTS). Umwigisha w’Ijambo ry’Imana Amasengesho yabo afite umwihariko kuko nta rusaku rw’amajwi y’abantu benshi yumvikana hanze y’urusengero, ndetsen’ibikoresho by’umuziki (ibicurangisho) ntabwo ari ngombwa. Bavuga ko bahimbaza Imana babyishimiye cyane kandi na bo ubwabo ngo baba bumva banezerewe cyane, n’ubwo nta gicurangisho baba bifashisha. Uwabayoboye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, […]

todayOctober 3, 2022 71

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%