Inkuru Nyamukuru

Menya imisengere y’abatumva ntibavuge, bo nta bicurangisho bakeneye

todayOctober 3, 2022 72

Background
share close

Bitwa ’Kigali Deaf Fellowship’ bakaba basengera buri cyumweru ku Kicukiro, mu nzu y’Umuryango Nyarwanda ubafasha guhindura Bibiliya mu rurimi rw’Amarenga (RSLBTS).

Umwigisha w’Ijambo ry’Imana

Amasengesho yabo afite umwihariko kuko nta rusaku rw’amajwi y’abantu benshi yumvikana hanze y’urusengero, ndetsen’ibikoresho by’umuziki (ibicurangisho) ntabwo ari ngombwa.

Bavuga ko bahimbaza Imana babyishimiye cyane kandi na bo ubwabo ngo baba bumva banezerewe cyane, n’ubwo nta gicurangisho baba bifashisha.

Uwabayoboye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, yitwa Umutesi Solange, avuga ko baba bumva indirimbo n’uburyohe bwazo mu mitima yabo.

Umutesi ati “Twe dukoresha amarenga, habamo uburyohe bw’indirimo, habamo kwitonda no kwihuta kwazo, abadafite ubumuga uko baryoherwa ntabwo twabimenya, natwe uko turyoherwa ntibabimenya.”

Barimo kuramya no guhimbaza

Uwitwa Rukundo wayoboye gahunda y’amateraniro avuga ko izo ndirimbo zo guhimbaza, amasengesho n’Ijambo ry’Imana, babyumva mu buryo bwabo bwihariye kuko ibya rusange ntacyo bibafasha.

Ati “Najyaga mu rusengero rusanzwe rwa ADEPR nkajyana n’ababyeyi, ariko ngataha uko naje ntacyo numvise, ndetse narabatijwe ariko ntacyo nize.”

Rukundo na bagenzi be bagera kuri 24 ni urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bishyize hamwe bashinga insengero z’abatumva ntibavuge, hamwe na hamwe mu Gihugu zirimo urwa ’Kigali Deaf Fellowship’, bakaba babarizwaga mu madini n’amatorero atandukanye.

Umuyobozi wa Kigali Deaf Fellowship, Joyce Nyiramana, avuga ko yashinze uwo muryango wemera inyigisho za buri dini, nyuma yo kubona benshi muri bagenzi be bakeneye imisengere yihariye, ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Nyiramana avuga ko nta muntu uhejwe muri Kigali Deaf Fellowship kandi ngo nta kiguzi bisaba, yewe ngo nta n’amaturo baratangira kwaka abayoboke babo.

Iyo bageze mu mwanya wo gusenga bo ntabwo bahumiriza, ahubwo barakanura bakareba amarenga y’uwo bahaye kubasengera, kugira ngo bamenye icyo arimo kuvuga.

Mu gihe cyo kumva Ijambo ry’Imana, bamurika ku rukuta bakoresheje ’projecteur’ inyandiko zigaragaza ibyanditswe muri Bibiliya, hamwe n’ibishushanyo bijyanye na byo, uwigisha akaba ari byo asobanura.

Umuyobozi wabo, Joyce Nyiramana

Muri bo hari abashobora gusoma inyandiko zisanzwe zaba izo mu Cyongereza cyangwa mu Kinyarwanda, bakaba ari na bo bifashishwa mu gusemura Bibiliya bayishyira mu marenga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umunyarwanda muri 15 bageze muri ½ cy’amarushanwa y’igihembo cya Jack Ma

Amarushanwa ya Africa’s Business Heroes (ABH) mu mwaka wa 2022, ageze muri kimwe cya kabiri aho Umunyarwanda umwe ari muri 15 batoranyijwe mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika. Francine Munyaneza washinze Munyax Eco Company ABH ni gahunda y’ubugiraneza yashyizweho n’Umuryango w’umuherwe w’Umushinwa (Jack Ma Foundation), igamije gushakisha abafite impano ya barwiyemezamirimo no kwizihiza ibikorwa byabo ku mugabane wa Afurika, ikaba inagamije guteza imbere ubumenyi mu kwihangira imirimo. Francine […]

todayOctober 3, 2022 160

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%