Imodoka y’imbangukiragutabara ifite pulake GR134 R yo ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo yakoze impanuka abantu 4 bahita bitaba Imana abandi 2 barakomereka bikomeye.
Amakuru yatanzwe n’umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic), SSP René Irere, avuga ko iyi modoka yakoreye impanuka mu Murenge wa Nyakabuye, Akagari ka Kiziho, Umudugudu wa Bunyereri, mu masaha ya mu gitondo tariki 3/10/2022 ikaba yavaga ku bitaro bya Mibilizi aho yari yajyanye umurwayi, isubira i Nyabitimbo.
Mu bantu 4 bitabye Imana harimo Abaganga 2 umwana w’umuganga wakomeretse hamwe n’umukozi we, Uyu muganga waburiye umwana we n’umukozi muri iyi mpanuka we yakomeretse n’umushoferi na we yakomeretse bikomeye.
Abitabye Imana bahise bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro, abakomeretse bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Perezida Paul Kagame, uri mu ruzinduko muri Singapore, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 2 Ukwakira 2022, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali. Perezida Kagame kandi yarebye isiganwa rikuru ry’utumodoka duto rya Singapore Grand Prix, wabereye kuri Marina Bay Circuit. Umukuru w’Igihugu kandi yanitabiriye umusangiro wateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong. Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu […]
Post comments (0)