Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo Zephanie Niyonkuru

todayOctober 6, 2022 223

Background
share close

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukwakira 2022, yahagaritse ku mirimo Zephanie Niyonkuru, wari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), kubera amakosa y’imiyoborere.

Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB yahagaritse ku mirimo kubera amakosa y’imiyoborere

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Zephanie yahagaritswe hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, 5° (b).

Itangazo rigira riti: “None tariki 06 Ukwakira 2022, Bwana Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavanye ku mirimo bwana Zephanie Niyonkuru, wari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB), kubera amakosa y’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.”

Tariki 15 Nyakanga 2019 nibwo Perezida Paul Kagame yagize Zephanie Niyonkuru, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB), asimbuye Emmanuel Hategeka wari uherutse kugirwa ambasaderi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umukozi wa RIB ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali n’Umupolisi batawe muri yombi

Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umwe mu bakozi barwo ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali, n'Umupolisi bakekwaho ibyaha bya ruswa. RIB yatangaje ko ku ya 27 Nzeri 2022 aribwo rwataye Kabayiza Ntabwoba, Umuyobozi ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali (Provincial Chief Intelligence Officer), na Murekezi Augustin ufite ipeti cya Chief Inspector of Police, CIP. RIB iti: “Aba bombi barimo gukorwaho iperereza ku byaha baregwa byo […]

todayOctober 6, 2022 363

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%