Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwagize abere Abanyamakuru ba Shene ya YouTube Iwacu TV, rusaba ko bahita barekurwa

todayOctober 6, 2022 215

Background
share close

Urukiko rukuru ku wa gatatu tariki 05 Ukwakira, rwasabye ko Abanyamakuru batatu bakoreraga shene ya YouTube yitwa Iwacu TV, barekurwa nyuma yo gusanga badahamwa n’ibyaha baregwaga.

Jean Damascene Mutuyimana, umwe mu banyamakuru batatu barekuwe

Abo banyamakuru batatu barimo: Jean Damascene Mutuyimana, Shadrack Niyonsenga, na Jean Baptiste Nshimiyima bari bafunzwe kuva mu 2018.

Bashinjwaga ibyaha birimo gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru agamije guteza imvururu.

Aba banyamakuru bashinjwaga gutangaza inkuru z’ibinyoma zivuga ko mu ishyamba rya Nyungwe hari inyeshyamba zitwaje intwaro, mu gihe nyamara nta nzego izo arizo zose za leta zabyemeje.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwarabasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 22 kubera ibyaha bakekwaho.

Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso muri uru rubanza, urukiko rwemeje ko nta bimenyetso bifatika bituma bakomeza gufungwa muri gereza bityo rutegeka ko bahita barekurwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwangiye Prince Kid wahoze ayobora Miss Rwanda kuburanira mu ruhame

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022, rwaburanishije mu muhezo urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, uregwa ibyaha byo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Ishimwe yari yabanje kwanga kuburana, abwira urukiko ko atiteguye guhita aburana kuko umwe mu banyamategeko be bamwunganira witwa Me Kayijuka Ngabo yari atarahagera. Ishimwe yabwiye Urukiko ko yumva ataburana abanyametegeko be bose badahari, ko bamuha umwanya muto agategereza uwari […]

todayOctober 6, 2022 168

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%