Umuhanzi Nkomeje Landouard wanakoreraga Radiyo Rwanda (ORINFOR), yavukaga muri Komine Buringa, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.
Mukuru we witwa Uzabaho Thomas, avuga ko Nkomeje yavutse ku itariki 20 Mata 1960, yiga amashuri abanza ahitwa i Nyabitare, ayisumbuye mu Byimana mu cyiciro rusange n’Ishyogwe mu nderabarezi, arangije yigisha umwaka umwe aho yize amashuri abanza mbere yo kujya kwiga mu iseminari nkuru i Bunia muri Zaire (RDC), amarayo umwaka umwe akomereza mu Busuwisi.
Mu Busuwisi naho yizeyo imyaka ibiri gusa avayo atageze mu gipadiri ku mpamvu abo mu muryango we batabashije kumenya, ageze mu Rwanda ahita abona akazi k’ubunyamakuru kuri Radio Rwanda mu 1987, nyuma y’umwaka umwe (1988) aburirwa irengero burundu ku myaka 28 nk’uko bivugwa na mukuru we.
Uzabaho ati “Muri ORINFOR yari umutazi w’amakuru, ariko yahamaze umwaka umwe gusa, uwitwa Parmehutu Ladislas babanaga mu Cyahafi banakorana, aza kuntumaho ambwira ngo baramubuze, ngo nzaze gutwara ibintu bye. Mpageze bambwira ko yagiye ku kazi agenda nta kintu na kimwe ajyanye usibye ibyo yari yambaye.”
Uzabaho akomeza agirati “Hari mu 1988 ariko sinibuka ukwezi…hashize umwaka umwe ni bwo kuri ORINFOR batwoherereje ibaruwa batubwira ko bamusezereye ku kazi kuko ngo yakikuyeho, umuntu tumubura dutyo na n’ubu urwo rwandiko ndacyarubitse. Dukeka ko ashobora kuba yararigishijwe akamburwa ubuzima ahorwa aho yakomokaga, kuko kera uturere abantu baratuziraga.”
Uzabaho avuga ko bakomeje gukurikirana iby’umuvandimwe we bakomeza kubaza no ku kazi ariko babura ubafasha, ababyeyi be barinda bapfana agahinda ko kutamenya irengero ry’umwana wabo, kuko nta n’umurambo babonye.
Nkomeje Landouard yigishijwe gucuranga n’abahanzi nka Bigaruka Hubert na Kabengera Gabriel akiri mu mashuri yisumbuye. Mu ndirimbo ze zamenyekanye cyane harimo ‘Urwibutso rw’Umutoni’, ‘Nimumpanure’ n’Amayira ajya iwabo’.
Post comments (0)