Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye abagize inama y’ubutegetsi y’ishuri SOLA

todayOctober 12, 2022 41

Background
share close

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye abagize inama y’ubutegetsi y’ishuri ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere muri Afghanistan (SOLA), ndetse na Shabana Basij-Rasikh warishinze.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, dukesha iyi nkuru, byatangaje ko bagiranye ibiganiro bigamije kureba iterambere ry’iri shuri n’uburyo ryitegura kwagurira ibikorwa byaryo mu Rwanda.

School of Leadership Afghanistan (SOLA), ni ishuri rukumbi ryigamo abakobwa gusa muri Afghanistan, rikaba ryarimuriwe mu Rwanda by’agateganyo.

Tariki 24 Kanama 2021, nibwo abanyeshuri b’abakobwa 250 bakomoka muri Afghanistan bageze mu Rwanda baje kuhakomereza amasomo yabo, mu gihe igihugu cyabo kirimo ibibazo by’umutekano muke byatewe no kongera gufata ubutegetsi kw’Aba-Taliban.

Shabana Basij-Rasikh washinze Ishuri ry’Abanya-Afghanistan ryigisha Imiyoborere, SOLA, ubwo yagezaga ikiganiro ku ihuriro ry’abagore muri Commonwealth, yabasangije ubuzima bubi abana b’abakobwa babayeho mu gihugu cye bwo kuba ari bo bonyine ku Isi yose ’batemerewe kwiga’.

Mu kiganiro cyagarukaga ku ruhare rw’abagore mu miyoborere ku wa 20 Kamena 2022, Shabana Basij-Rasikh, yashimiye cyane u Rwanda kuba rwarabakiriye, bakabasha gukomeza amasomo mu gihe byari bimaze kugaragara ko kwiga bitagishoboka.

Shabana Basij-Rasikh, avuga ko kugira ngo aba bakobwa bagere mu Rwanda byagizwemo uruhare na Guverinoma ya Qatar, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’iy’u Rwanda.

SOLA yateganyaga ko abanyeshuri bazamara igihembwe kingana n’amezi atandatu mu Rwanda, bakazasubira muri Afghanistan ibintu byasubiye ku murongo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

NYARUGENGE: Yafatanywe amacupa 120 y’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo

Polisi y’ u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira, ryafashe umugore wacuruzaga amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka mukorogo. Karanganwa Jeanine ufite imyaka 40 y’amavuko yafatiwe mu Kagari ka Kiyovu, mu Murenge wa Nyarugenge afite amacupa 121 y’ubwoko butandukanye bw’amavuta ya mukorogo. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police […]

todayOctober 12, 2022 57

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%