Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zakanguriye abaturage kurwanya imirire mibi

todayOctober 12, 2022 41

Background
share close

Ingabo z’u Rwanda zo muri (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi.

Iki gikorwa Ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza Thailand zishinzwe kubungabunga amahoro, cyabaye ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, mu mujyi wa Juba, ahitwa Rajef Payam, ku baturage ba Nabari.

Mu zindi gahunda zakozwe n’Ingabo z’u Rwanda, harimo no guhugura abaturage baho mu gukora akarima k’igikoni kazabafasha guhinga imboga.

Madamu Sabina Methew, umwe mu bagenerwabikorwa, yashimiye Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda na Thailand, ku mahugurwa zabageneye aniyemeza ko agiye kwagura iki gikorwa kikagera ku baturage benshi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hatangijwe gahunda izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza

Mu Rwanda hatangijwe gahunda nshya izafasha kwihutisha imanza no kugabanya ubucukike muri gereza, mu rwego rwo korohereza ubutabera ndetse n’ababuranyi. Ni gahunda izwi nk’igikorwa cy’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Bargaining Procedure), yatangirijwe i Kigali, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, mu muhango witabiriwe n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ubutabera. Abunganizi mu bijyanye n’amategeko bavuga ko nta mpungenge zo kubura akazi bafite N’ubwo iyi gahunda atari nshya cyane […]

todayOctober 12, 2022 66

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%