Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko itumbagira ry’ibiciro ku isoko, ryatumye hari abahitamo kurya rimwe ku munsi kuko ikiguzi cy’ibiribwa kiri hejuru cyane, amafaranga bavuga ko batayabona.
Ibishyimbi bigeze ku 1,200Frw ku kilo
Mukagahima Anastasie akorera ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Kimironko, avuga ko ibiciro biri ku isoko birenze ubushobozi bw’abaturage baza guhaha, kuko usanga bamwe nta mikoro ahagije bafite bagahitamo kubyihorera.
Ati “Erega ubu ibibazo twese turabifite ariko cyane cyane abantu bitwa ko baciriritse badahemberwa ukwezi, barya ari uko babonye ibiraka, ntibabasha guhahira ingo zabo”.
Imyumbati acuruza ikilo ni 1000Frw kandi mbere bitarazamuka yaguraga 500Frw ku kilo, naho amateke ya Bwayisi ikilo ni 1000Frw, mbere yaraguraga 700Frw, ibijumba ubu ikiro ni 500Frw bivuye kuri 300Frw.
Umutoni Clarisse ni umubyeyi uhahira mu isoko rya Kimironko, avuga ko bitoroshye guhahira urugo rurimo abantu barenze umwe, kuko ibiciro biri ku isoko biri hejuru cyane.
Ati “Nawe se ibirayi biragura amafaranga 600frw ku kilo kimwe, igitoki kiragura amafaranga 300 ku kilo, imbuto n’imboga byo sinakwirirwa mbivuga kuko ubu igiciro cyikubye 3, kuko umufungo w’imboga wo ubu ugura amafaranga 300”.
Niringiyimana Alphred we avuga ko yahisemo kurya rimwe ku munsi, kuko ibintu byo kurya kabiri bitamushobokera kubera ubushobozi bwe.
Uyu musore w’umumotari yavuze ko ibiciro biri ku isoko nta muntu uzabishobora, kuko usanga n’abitwa ko bakorera umushahara uzajya ushira bafite ibibazo batarakemura.
Post comments (0)