Inkuru Nyamukuru

MINICOM yasubitse gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe

todayOctober 13, 2022 67

Background
share close

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasohoye itangazo rivuga ko isubitse gutanga uruhushya, rwemerera abashaka kujya mu bikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda.

Gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe byasubitswe

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, washyize umukono kuri aya mabwiriza, avuga ko aya makuru agenewe abantu bose, ko gutanga uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe bihagaritswe by’agateganyo guhera tariki ya 11 Ukwakira 2022 kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya.

Iryo tangazo rivuga ko iki cyemezo kireba sosiyete zose zari zitegereje kubona uruhushya ku bikorwa by’imikino y’amahirwe, zasabye MINICOM, abateganya gusaba uru ruhushya hamwe n’abantu bose muri rusange.

Mu Rwanda imikino y’amahirwe iri mu bwoko butanu burimo imikino ikorerwa ku mashini, iyo gutega, tombola, Casino, n’imikino yo kuri Internet.

Kuva imikino y’amahirwe yatangira mu Rwanda mu 2012, Leta imaze guha uburenganzira bwo gukora ibigo 25 harimo Tombola imwe ya Minisiteri ya Siporo, n’ibindi bigo 24 by’abikorera.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nta ntego zagerwaho hatabaye uruhare rwuzuye rw’abagore mu Nteko – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yatangizaga Inama y’ihuriro rya 145 ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi, yavuze ko abagize Inteko Ishinga Amategeko bakwiye kumva ko batagera ku nshingano zabo zo guhagararira abaturage, abagore batabigizemo uruhare. Perezida Kagame ahamya ko nta ntego zagerwaho hatabaye uruhare rwuzuye rw’abagore mu Nteko Umukuru w’Igihugu, ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku isi, […]

todayOctober 12, 2022 38

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%